Amosi 3

1 Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:

2 “Mu mahanga yose atuye ku isi,

ni mwebwe mwenyine nahisemo,

ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Umuhanuzi agomba kumvira Uhoraho

3 Mbese abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?

4 Mbese intare yatontomera mu ishyamba itari ku muhigo?

Ese icyana cy’intare cyo cyakankamira mu isenga nta cyo cyafashe?

5 Mbese inyoni yafatwa mu mutego nta wawuteze?

Ese umutego wo wapfa gushibuka nta kiwukomye?

6 Mbese impanda y’imbūzi yarangururira mu mujyi, abawutuye ntibamarwe n’ubwoba?

Ese hari icyago gitera mu mujyi atari Uhoraho ugiteje?

7 Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora,

atabanje kugihishurira abagaragu be b’abahanuzi!

8 Intare yivuze ni nde utagira ubwoba?

Nyagasani Uhoraho avuze ni nde utahanura?

Ibihano Abanyasamariya bazahanishwa

9 Nimujye Ashidodimutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,

mujye no mu Misiri mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,

mubatangarize muti:

“Nimukoranire ku misozi ikikije umujyi wa Samariya,

mwirebere imvururu zikaze ziwurimo,

mwirebere n’uburyo abawurimo bakandamizwa.”

10 Uhoraho aravuga ati:

“Abanyasamariya nta gitunganye bakora,

ibigo ntamenwa byabo babirundamo ibyo bambura n’ibyo basahura.”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Umwanzi azagota igihugu cyanyu,

ibigo bikomeye byanyu azabisenya,

ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”

12 Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b’i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati:

“Nk’uko umushumba atesha intare intama,

akayambura amaguru cyangwa agace k’ugutwi,

ni ko muri bo hazarokoka bake.”

13 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:

“Nimutege amatwi mwumve,

muzambere abagabo b’ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.

14 Umunsi uzagera mpanire Abisiraheli ibicumuro byabo,

nzasenya intambiro z’i Beteli,

amahembe y’inguni z’izo ntambiro azavunagurika agwe hasi.

15 Nzasenya amazu babamo mu gihe cy’imbeho,

nzasenya n’ayo babamo mu mpeshyi,

amazu atatse amahembe y’inzovu azariduka,

amazu akomeye na yo azasenyagurika.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.