Amosi 6

Isenyuka rya Samariya

1 Bazabona ishyano abatuye i Siyoni badamaraye,

bazabona ishyano abo ku musozi wa Samariya batagira icyo bikanga!

Ni bo bikomerezwa by’ubwoko bukomeye bwa Isiraheli,

ni bo rubanda rushengerera.

2 Nimujye i Kaline murebe,

nimuhava mujye i Hamati, wa mujyi munini,

mujye n’i Gati mu Bufilisiti.

Ese iyo mijyi hari icyo irusha u Buyuda na Isiraheli?

Mbese ibyo bihugu biruta ibyanyu ubunini?

3 Mwanga kwemera ko igihe cy’akaga cyegereje,

nyamara ibyo mukora birakurura ingoma y’urugomo!

4 Muryama ku mariri atatse amahembe y’inzovu,

mugarama mu ntebe zinepa.

Murya abana b’intama,

murya n’inyana zikiri mu ruhongore.

5 Mufata inanga mugacuranga,

mwihimbira indirimbo nka Dawidi mukaziririmba.

6 Munywa divayi nyinshi mugakabya,

mwisīga amavuta y’igiciro gihanitse,

nyamara ntimubabazwa n’akaga kugarije Isiraheli.

7 Ni yo mpamvu muzaba mu ba mbere bazajyanwa ho iminyago,

ibirori by’abadamaraye biherere aho!

8 Nyagasani Uhoraho yarahiye ubutisubiraho,

Uhoraho Imana Nyiringabo yaravuze ati:

“Nanga ubwirasi bw’Abisiraheli,

nanga n’ibigo ntamenwa byabo.

None umurwa wabo n’ibiwurimo byose nzabigabiza abanzi.”

9 Nubwo mu nzu hasigara abantu icumi bacitse ku icumu, na bo bazapfa nta kabuza.

10 Se wabo w’uwapfuye naza gusohora umurambo mu nzu ngo bawutwike, azabaza umuntu asanzemo ati: “Nta wundi musigaranye?”

Uwo azamusubiza ati: “Nta we.” Nuko yungemo ati: “Ceceka si igihe cyo kuvuga izina ry’Uhoraho!”

11 Yewe, iyo Uhoraho abitegetse amazu manini ararindimuka, amatoya na yo agasenyagurika.

Ibidashoboka

12 Mbese amafarasi yakwiruka mu bitare?

Ashwi da!

Ese ibimasa byo byahinga mu bitare?

Ntibishoboka!

Nyamara mwebwe mwahumanyije ubutabera bumera nk’uburozi,

ubutungane mwarabuhindanyije bumera nk’indurwe.

13 Mwirata ko mwigaruriye umujyi wa Lodebari. Murigamba muti: “Mbega ukuntu twagize ubutwari bwo gufata Karinayimu!”

14 Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubateza ingabo z’abanyamahanga zibakandamize uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru, ukageza ku kibaya cya Araba mu majyepfo.”