Baruki hamwe n’ikoraniro ry’Abayahudi i Babiloni
1 Iki gitabo cyanditswe na Baruki mwene Neriya, mwene Māseya, mwene Sedekiya, mwene Azariya, mwene Hilikiya. Yacyandikiye i Babiloni
2 ku itariki ya karindwi y’ukwezi, mu mwaka wa gatanu Abanyababiloniya bamaze gufata Yeruzalemu bakanayitwika.
3 Baruki asomera ayo amagambo yanditse imbere ya Yekoniyamwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda, n’imbere y’abantu bose bari baje kumwumva,
4 n’imbere y’abanyacyubahiro n’ibikomangoma n’abakuru b’imiryango, n’imbere ya rubanda rwose, abakuru n’abato bari batuye i Babiloni ku nkengero z’uruzi rwa Sudi.
5 Abantu bamaze kumva ayo magambo bararize, bigomwa kurya kandi basengera imbere ya Nyagasani.
6 Nuko bakoranyiriza hamwe ifeza, buri wese atanga akurikije ubushobozi bwe,
7 maze bazohereza i Yeruzalemu kwa Yoyakimu umutambyi mwene Hilikiya, mwene Shalumu, no ku bandi batambyi no ku bantu bose bari kumwe na we i Yeruzalemu.
8 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa Sivani,Baruki afata ibikoresho byari byaravanywe mu Ngoro y’Uhoraho, kugira ngo abigarure mu Buyuda. Ibyo byari ibikoresho Sedekiya mwene Yosiya umwami w’u Buyuda yari yarakoresheje mu ifeza,
9 nyuma y’aho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ajyanye ho iminyago Yekoniya, amujyana i Babiloni hamwe n’abatware, n’abanyabukorikori n’abanyacyubahiro na rubanda, abavanye i Yeruzalemu.
Ibaruwa yandikiwe ab’i Yeruzalemu
10 Nuko bandikira abantu b’i Yeruzalemu muri aya magambo:
Izi feza tuboherereje muzaziguremo amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibyo guhongerera ibyaha, hamwe n’imibavu n’amaturo y’ibinyampeke maze mubitambire ku rutambiro rwa Nyagasani Imana yacu.
11 Musabire kandi Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, musabire n’umuhungu we Belishazari kugira ngo bazabeho igihe kirekire nk’ijuru.
12 Bityo Nyagasani azaduha imbaraga, atumurikire kandi atuyobore. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’umuhungu we Belishazari bazaturinda, tubakorere igihe kirekire kandi tubagireho ubutoni.
13 Natwe kandi mudusabire kuri Nyagasani Imana yacu, kuko twamucumuyeho akaba akiturakariye.
14 Musome icyo gitabo tuboherereje, maze mwicuze ibyaha byanyu mu Ngoro ya Nyagasani ku minsi mikuru y’Ingando, no ku yindi minsi mikuru.
Ukwicuza ibyaha
15 Dore uko muzajya muvuga: Nyagasani Imana yacu ni intabera, nyamara twebwe dukozwe n’ikimwaro nk’uko bimeze ubu. Twebwe twese abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yeruzalemu,
16 abami n’abatware bacu n’abatambyi bacu, n’abahanuzi bacu na ba sogokuruza twakozwe n’ikimwaro.
17 Koko twacumuye kuri Nyagasani,
18 twaragomye kandi ntitwumvira Nyagasani Imana yacu, wadushishikarizaga gukurikiza amategeko yaduhaye.
19 Kuva ubwo Nyagasani avanye ba sogokuruza mu gihugu cya Misiri kugeza uyu munsi, twakomeje guhemukira Nyagasani Imana yacu, turigomeka twanga kumwumvira.
20 Ngiyo imvano y’ibyago n’imivumo byatwibasiye kugeza n’ubu, nk’uko Nyagasani yabibwiye umugaragu we Musa, igihe avanye ba sogokuruza mu Misiri akaduha igihugu gitemba amata n’ubuki.
21 Twanze kumvira Nyagasani Imana yacu, ntitwakurikiza amabwiriza y’abahanuzi yadutumyeho,
22 ahubwo buri muntu yakurikije ibyifuzo bibi by’umutima we, ayoboka ibigirwamana kandi akora ibitanogeye Nyagasani Imana yacu.