1 Ni yo mpamvu Nyagasani yasohoje ibyo yatuvuzeho twebwe n’abacamanza bacu bategekaga Isiraheli, n’abami n’abatware bacu, ndetse n’abaturage bose ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.
2 Koko rero ibyabaye kuri Yeruzalemu nta handi ku isi byigeze biba. Nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa,
3 twagejeje n’aho turya abahungu bacu n’abakobwa bacu.
4 Byongeye kandi, Nyagasani yatugabije amahanga yose adukikije, kugira ngo dusuzugurwe kandi dukorwe n’ikimwaro mu bihugu yadutatanyirijemo.
5 Twacumuye kuri Nyagasani Imana yacu twanga kumwumvira, kubera ibyo aho gutsinda twaratsinzwe.
6 Nyagasani Imana yacu ni intabera, nyamara twebwe na ba sogokuruza twakozwe n’ikimwaro nk’uko bimeze ubu.
7 Ibi byago byose Nyagasani yaduhanishije ni byo byatugezeho,
8 nyamara ntitwamugarukiye, ngo buri muntu amusabe kumufasha kureka ibyifuzo bibi by’umutima we.
9 Ni yo mpamvu Nyagasani yabonye ko ari ngombwa kuduteza ibi byago kandi byatugezeho, kuko Nyagasani ari intabera mu byo yadutegetse gukora byose.
10 Nyamara twebwe ntitwamwumviye, cyangwa ngo dukurikirane amategeko yaduhaye.
Ugutakamba
11 None rero Nyagasani Mana y’Abisiraheli, wowe wavanye ubwoko bwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje imbaraga zawe n’ibimenyetso n’ibitangaza, n’ububasha bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, bityo uhesha Izina ryawe ikuzo kugeza na n’ubu.
12 Nyagasani Mana yacu, twagucumuyeho kandi turigomeka, twaguhemutseho ntitwumvira amabwiriza yawe yose.
13 None rero turagusaba ngo ureke kuturakarira, kuko twatereranywe tukaba dusigaye turi mbarwa mu mahanga wadutatanyirijemo.
14 Nyagasani, umva isengesho ryacu n’ugutakamba kwacu, uturengere ku bw’icyubahiro cyawe kandi uduhe kugira ubutoni ku batujyanye ho iminyago,
15 kugira ngo isi yose imenye ko ari wowe Nyagasani Imana yacu, kandi ko watoranyije Abisiraheli kuba abantu bawe.
16 Nyagasani, witegereze uri mu ijuru mu Ngoro yawe nziranenge maze utwibuke. Tega amatwi maze wumve isengesho ryacu.
17 Nyagasani, bumbura amaso uturebe. Koko rero abapfuye bari ikuzimu batagihumeka, ntibashobora kuguha ikuzo cyangwa ngo batangaze ubutungane bwawe,
18 ahubwo abakiri bazima n’ubwo bashavuye, barushye, bacitse intege, bafite amaso ananiwe kandi bashonje, ni bo bashobora kugusingiza no gutangaza ubutungane bwawe.
19 Nyagasani Mana yacu turagusaba imbabazi, nyamara si ku bw’ibikorwa by’ubutungane ba sogokuruza n’abami bacu bakoze,
20 ahubwo waraturakariye nk’uko wari warabitumenyesheje ubinyujije ku bagaragu bawe b’abahanuzi, ubwo batubwiraga bati:
21 “Nyagasani aravuze ngo: Nimwemere uburetwa bw’umwami wa Babiloniya maze mumuyoboke, bityo muzaguma mu gihugu nahaye ba sokuruza.
22 Ariko nimwanga kumvira amabwiriza ya Nyagasani, ntimuyoboke umwami wa Babiloniya, Nyagasani arababwira ati:
23 ‘Nzacecekesha mu mijyi y’u Buyuda n’i Yeruzalemu indirimbo z’ibyishimo n’umunezero, n’iziririmbirwa umukwe n’umugeni, kandi igihugu cyose kizahinduka amatongo.’ ”
24 Nyamara ntitwumviye amabwiriza yawe ngo tuyoboke umwami wa Babiloniya, bituma usohoza ibyo wavugiye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ubwo wavugaga ko amagufwa y’abami bacu n’aya ba sogokuruza azatabururwa aho bari barahambwe.
25 None dore ngaya yanamye ku zuba no mu mbeho ya nijoro. Bapfuye urw’agashinyaguro bazize inzara n’inkota no kujyanwa ho iminyago,
26 kandi iyi Ngoro yawe wayihinduye amatongo kugeza na n’ubu, bitewe n’ubugome bw’inzu ya Isiraheli n’iya Yuda.
27 Nyamara Nyagasani waratwihanganiye, ukurikije imbabazi zawe nyinshi n’urukundo rwawe,
28 nk’uko wabisezeranye ubinyujije kuri Musa umugaragu wawe, kuri wa munsi wamutegetse kwandikira Amategeko yawe imbere y’Abisiraheli uvuga uti:
29 “Nubwo ari imbaga nyamwinshi, nimutanyumvira muzasigara muri mbarwa mu mahanga nzabatatanyirizamo.
30 Koko nzi neza ko mutazanyumvira, bitewe n’uko muri ubwoko bwinangiye. Ariko nimugera mu gihugu muzajyanwamo ho iminyago muzisubiraho,
31 maze mumenye ko ari jye Nyagasani Imana yanyu. Nzabaha umutima wo kubaha n’amatwi yo kumva,
32 muzansingiza kandi munyibuke muri mu gihugu muzaba mwajyanywemo ho iminyago.
33 Muzareka kwinangira kandi muzinukwe ibikorwa byanyu bibi, kuko muzibuka ibyabaye kuri ba sokuruza ubwo bancumuragaho.
34 Nzabagarura mu gihugu nasezeranyije ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze cyongere kibe icyanyu. Nzabagwiza kandi ntimuzongera kugabanuka ukundi.
35 Nzagirana na mwe Isezerano rihoraho. Nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye, kandi sinzongera kubirukana mu gihugu nabahaye.”