1 Nyagasani Ushoborabyose, Mana y’Abisiraheli, turagutakira dufite umutima ushavuye kandi ducitse intege.
2 Nyagasani, tega amatwi maze utugirire impuhwe kuko twagucumuyeho.
3 Koko rero uri Umwami iteka ryose, naho twebwe dupfa buheriheri.
4 None rero Nyagasani Ushoborabyose, Mana y’Abisiraheli, umva isengesho ry’Abisiraheli bagiye gupfa: ba sogokuruza bagucumuyeho ntibumvira Nyagasani Imana yabo, ni yo mpamvu ibyago biduhoraho.
5 Ntiwite ku bicumuro bya ba sogokuruza, ahubwo mu gihe nk’iki wibuke ububasha bwawe n’Izina ryawe.
6 Koko uri Nyagasani Imana yacu kandi turagusingiza.
7 Washyize mu mutima wacu ubushobozi bwo kukubaha, kugira ngo twambaze izina ryawe. Tuzagusingiriza aho twajyanywe ho iminyago, kuko twitandukanyije n’ububi bwose bwa ba sogokuruza bagucumuyeho.
8 Dore turi mu bihugu wadutatanyirijemo tujyanwa ho iminyago, twahindutse urukozasoni n’ibivume n’ibicibwa, bitewe n’ibicumuro byose bya ba sogokuruza bitandukanyije nawe, Nyagasani Imana yacu.
Isiraheli yaretse isōko y’Ubuhanga
9 Isiraheli we, umva amategeko abeshaho,
tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza.
10 Isiraheli we, kuki uba mu gihugu cy’abanzi?
Kuki wasaziye mu gihugu cy’amahanga?
11 Kuki wihumanyishije intumbi?
Kuki ubarirwa mu bari ikuzimu?
12 Wabitewe n’uko waretse Isōko y’Ubuhanga.
13 Iyo ukurikiza imigenzereze y’Imana,
uba wibereye mu mahoro iteka ryose.
14 Ngaho sobanuza ahari ubushishozi n’imbaraga n’ubumenyi,
bityo uzamenya ahari ukuramba n’ubugingo,
uzamenya ahari urumuri n’amahoro.
Nta muntu ushobora kwihishurira Ubuhanga
15 Ni nde wabonye aho ubuhanga buherereye?
Ni nde winjiye mu bubiko bwabwo?
16 Bari he abo batware b’amahanga?
Bari he abategeka inyamaswa z’inkazi zo ku isi?
17 Bari he abakina n’ibisiga?
Bari he abahunika ifeza n’izahabu, ari byo abantu biringira?
Bari he abarundanya byinshi ariko ntibanyurwe?
18 Bari he abahihibikanira gushaka amafaranga?
Barahihibikana nyamara ibikorwa byabo ntibyibukwa.
19 Barazimye bajya ikuzimu basimburwa n’abandi.
20 Ababayeho nyuma yabo batuye ku isi,
nyamara na bo ntibigeze basobanukirwa Ubuhanga,
21 ntibabukurikiranye cyangwa ngo babushakashake,
ababakomotseho baciye ukubiri na bwo.
22 Mu gihugu cya Kanāni ntibigeze babumenya,
i Temani na ho ntibaburabutswe.
23 Abana ba Hagari bashakashatse ubumenyi ku isi,
abacuruzi b’i Midiyani n’ab’i Temani na bo barabushatse,
ba gacamigani n’abashakashatsi mu by’ubumenyi barabushatse,
nyamara ntibigeze babusobanukirwa,
nta nubwo bibutse inzira yabwo.
24 Isiraheli we, mbega ukuntu aho Imana iba ari hagari!
Mbega ukuntu aho itegeka hatagira urubibi!
25 Koko ni hagari ntihagira urubibi,
ni hanini cyane ntihagereranywa.
26 Aho ni ho havukiye abantu ba kera b’ibihangange,
abantu barebare b’intwari bamenyereye urugamba.
27 Nyamara abo bantu si bo Imana yitoreye,
nta n’ubwo ari bo yeretse inzira y’Ubuhanga.
28 Bararimbutse kuko nta bushishozi baranganwaga,
bararimbutse kubera ubupfapfa bwabo.
29 Ni nde wazamutse mu ijuru akaronka Ubuhanga?
Ni nde waburonse akabumanukana mu bicu?
30 Ni nde wambutse inyanja kugira ngo abubone?
Ni nde wabuzanye abuguze izahabu inoze?
31 Nta muntu n’umwe uzi inzira yabwo,
nta muntu n’umwe ubwitaho.
Imana yonyine ni yo iha Isiraheli Ubuhanga
32 Nyamara Imana nyir’ubumenyi bwose irabuzi,
yarabucengeye ibikesha ubwenge bwayo,
ni yo yaremye isi ngo ibeho iteka ryose,
yayikwijemo inyamaswa z’amoko yose.
33 Ni yo yohereza urumuri maze rukagenda,
iraruhamagara rukayumvira rudagadwa.
34 Inyenyeri zikamurikira aho ziri zinezerewe,
35 iyo izihamagaye ziritaba ziti: “Turi hano”,
zinezezwa no kumurikira Uwaziremye.
36 Uwo ni we Mana yacu,
nta wagereranywa na yo!
37 Imana yahishuye inzira zose ziganisha ku buhanga,
yazihishuriye Yakobo umugaragu wayo,
yazihishuriye Isiraheli inkoramutima ye.
38 Hanyuma Ubuhanga bwagaragaye ku isi,
bwarigaragaje bubana n’abantu.