Gushakashaka Imana no kwirinda icyaha
1 Mwebwe bategetsi b’isi, nimukunde ubutungane,
nimuzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,
nimumushakashake n’umutima utaryarya.
2 Koko rero yiyereka abatamugerageza,
yigaragariza abamwemera.
3 Ibitekerezo bitaboneye bituma abantu batandukana n’Imana,
ububasha bwayo bukoza isoni abapfapfa bayigerageza.
4 Ubuhanga ntibuboneka mu muntu ukora ibibi,
ntibuba mu mubiri wigaruriwe n’icyaha.
5 Ubuhanga ni Mwuka Muziranenge ujijura abantu,
koko rero burwanya uburiganya,
ntibubana n’ibitekerezo by’abapfapfa,
ntibwishimira akarengane.
Imana izi ibyo tuvuga
6 Ubuhanga ni umwuka ugirira abantu neza,
nyamara buhana umuntu uvuga Imana nabi.
Koko Imana izi ibyo umuntu atekereza,
izi neza ibyo umuntu yifuza kandi yumva ibyo avuga.
7 Mwuka wa Nyagasani yakwiriye ku isi hose,
ni we ukoranyiriza byose hamwe akamenya n’ibihavugirwa byose.
8 Uvugana ubugome wese ntazabura guhanwa,
ntazarokoka ubutabera bumushinja.
9 Ibitekerezo by’umugome bizakurikiranwa,
amagambo ye azagera kuri Nyagasani,
bityo azahanirwa ubugome bwe.
10 Koko Imana yumva byose,
nta jambo na rimwe riyicika.
11 Mujye mwirinda imyijujuto idafite ishingiro,
mujye mwirinda n’amagambo asebanya.
Koko rero ijambo ridahwitse ntiribura ingaruka,
umuntu usebanya yica umutima we.
Imana ntiyaremye urupfu
12 Ntimukikururire urupfu muyobya ubuzima bwanyu,
ntimukikururire ukurimbuka bitewe n’ibikorwa byanyu.
13 Mumenye ko Imana atari yo yaremye urupfu,
ntishimishwa n’ukurimbuka kw’ibinyabuzima.
14 Ibintu byose Imana yabiremye ishaka ko bikomeza kubaho,
ibyaremwe byo mu isi byagenewe gukomeza ubuzima,
ntibirangwamo uburozi bwica,
urupfu ntirutegeka isi.
15 Koko rero uharanira ubutungane ntashobora gupfa.
Imibereho y’abagome n’iy’intungane
16 Ibikorwa n’amagambo by’abagome bibakururira urupfu,
bararwifuza nk’aho ari incuti,
bagirana na rwo amasezerano,
koko bakwiye kuruyoboka.