Ubuhanga bwayoboye Abisiraheli mu butayu
1 Ubuhanga bwatumye bagera ku migambi yabo,
bwakoresheje umuhanuzimuziranenge.
2 Bambukiranyije ubutayu budatuwe,
bashinze amahema yabo ahantu hatigeze hagendwa,
3 bahanganye n’abanzi babo barabahashya.
Agakiza k’Abisiraheli
4 Abisiraheli bagize inyota baragutakambira,
wabahaye amazi avubutse mu rutare,
urwo rutare rukomeye rubamara inyota.
5 Koko wahannye abanzi babo,
igihano wabahanishije cyagobotse Abisiraheli bageze mu kaga.
Urupfu rw’Abanyamisiri
6 Abanyamisiri bashatse kubicira abana warabahannye,
wahinduye uruzi amaraso avanze n’icyondo.
7 Nyamara abantu bawe wabahaye amazi menshi,
wabahaye amazi batari babyiteze,
8 wayabahaye umaze kubicisha inyota,
wabumvishije ukuntu wahannye abanzi babo.
9 Koko warabahannye nubwo wabikoranye imbabazi,
biboneye uko abagome bababazwa ubwo wabahanishaga uburakari bwawe.
10 Abantu bawe wabahannye nk’umubyeyi uhana abana be,
nyamara abo bagome wabahannye nk’umwami utababarira.
11 Abo bagome baba hafi cyangwa kure bababaye kimwe,
12 umubabaro wabo wikubye kabiri,
bashenguwe no kwibuka ibyababayeho.
13 Bamaze kumenya ko igihano bahanishijwe cyabereye Abisiraheli amahirwe,
Nyagasani, byatumye bamenya ko ari wowe wabagobotse.
14 Uwo Abanyamisiri bari baranitse ku gahinga,
uwo birukanye bamukwena,
igihe cyarageze baramutangarira,
koko bo bishwe n’inyota iruta iy’intungane.
Imana yoroshya ibihano by’Abanyamisiri
15 Ibitekerezo byabo bibi byarabayobeje,
byarabayobeje basenga ibikōko bikururuka n’izindi nyamaswa zidafite ubwenge,
warabahannye ubateza ibikōko by’amoko menshi bidafite ubwenge,
16 warabahannye kugira ngo bamenye ko bazize ibicumuro byabo.
17 Ku bw’imbaraga zawe zaremye isi ziyikuye mu busa,
washoboraga kubateza ibirura n’intare z’inkazi.
18 Washoboraga kubateza ibikōko by’inzaduka by’inkazi,
washoboraga kubateza ibikōko bihumeka umwuka utwika,
washoboraga kubateza ibikōko bicumbeka umwotsi,
washoboraga no kubateza ibikōko bifite amaso ateye ubwoba.
19 Uretse ko izo nyamaswa zashoboraga kubarimbura,
kuzibona ubwabyo byari gutuma bicwa n’ubwoba.
20 Uretse n’ibyo washoboraga kubicisha umwuka wawe,
bagombaga gukurikiranwa n’ubutabera bwawe,
bagombaga gukangaranywa n’ububasha bwawe.
Nyamara ibyo byose wabishyize kuri gahunda,
warabibaze kandi urabipima.
Imana ikunda ibyo yaremye byose
21 Uhora ukoresha ububasha bwawe bukomeye,
ni nde washobora guhangana nawe?
22 Ku bwawe isi ni nk’akantu gato gapimwe ku munzani,
ni nk’agatonyanga k’ikime kaguye ku butaka.
23 Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,
wirengagiza ibyaha by’abantu kugira ngo bihane.
24 Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe wanga mu byo waremye,
koko iyo ugira icyo wanga muri byo ntuba warakiremye.
25 None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?
Ni iki cyari gukomeza kubaho utarakiremye?
26 Nyagasani, ukunda ibyo waremye byose,
urabikunda kuko ari ibyawe.