1 Koko rero umwuka wawe udapfa uri mu biremwa byose.
2 Nyagasani, ukosora buhoro buhoro abacumuye,
urababurira ukabibutsa ibicumuro byabo,
urabibutsa kugira ngo bareke ibibi bakugarukire.
Imana yoroshya ibihano by’Abanyakanāni
3 Abari batuye igihugu wiyeguriye warabanze,
4 warabanze kubera ibikorwa byabo biteye ishozi,
bakoraga iby’ubupfumu n’imihango izira.
5 Abo bantu bicaga abana babo nta mbabazi,
bakoraga ibirori bakarya inyama z’abantu bakanywa n’amaraso.
6 Abo babyeyi bica ibibondo bidashoboye kwirengera,
washatse ko batsembwa na ba sekuruza,
7 washatse ko igihugu ukunda kuruta ibindi giturwa n’abakwiriye kuba abana b’Imana.
8 Nyamara abo na bo wabagiriye imbabazi kuko bari abantu,
wohereje inzuki zibanziriza ingabo zawe,
warazohereje ngo zibarimbure buhoro buhoro.
9 Abo bagome washoboraga kubagabiza intungane ku rugamba,
washoboraga guhera ko ubatsembesha inyamaswa z’inkazi ukoresheje itegeko ritababarira.
10 Nyamara wabahannye buhoro buhoro,
wabahaye igihe cyo kwihana.
Ntiwari uyobewe ko kamere yabo ari mbi,
ntiwari uyobewe ko bavutse ari abagome kandi badashobora guhindura imico,
11 koko ni ubwoko bwavumwekuva mu ntangiriro.
Niba warabaretse ntubahanire ibicumuro byabo,
ntibyatewe n’uko hari uwo watinyaga.
Impamvu yatumye Imana iborohera
12 Ni nde watinyuka kukubaza ati: “Wakoze ibiki?”
Ni nde wakwanga icyemezo cyawe?
Ni nde uzakuregera ko warimbuye amahanga wiremeye?
Ni nde wabasha guhinguka imbere yawe arengera abagome?
13 Nta yindi mana uretse wowe yakwita kuri bose,
imana wakwereka ko uca imanza z’ukuri.
14 Nta n’umwami cyangwa umutegetsi n’umwe,
umwami wahangara kurengera abo wahannye.
15 Koko uri intungane kandi ibyaremwe byose ubitegekana ubutabera,
guhana udakwiye guhanwa biciye ukubiri n’ububasha bwawe.
16 Imbaraga zawe ni zo sōko y’ubutabera,
uri umutegetsi w’ibyaremwe byose kandi ubyitaho byose.
17 Ugaragaza imbaraga zawe,
uzigaragaza iyo abantu bahinyuye ububasha bwawe,
uhana abirata ko bazi ububasha bwawe kandi babusuzugura.
18 Nyamara uri Nyirububasha,
udutegekesha ubwiyoroshye n’imbabazi,
ukoresha ububasha bwawe igihe cyose ubishatse.
Imana yigisha Abisiraheli
19 Wigishije abantu bawe ko intungane igomba kuba incuti y’abantu,
wahaye abana bawe icyizere,
wabahaye icyizere cy’uko bamaze gucumura bashobora kwihana.
20 Igihe wahanaga abanzi b’abana bawe waraboroheye,
waraboroheye nubwo bari bakwiye gupfa,
wabahaye igihe n’uburyo bwo kwihana ibibi byabo.
21 Nyamara abantu bawe wabahannye bikomeye,
warabahannye nubwo wari waragiranye amasezerano na ba sekuruza.
22 Iyo uhana abanzi bacu mu bwiyoroshye uba utwigisha,
uba utwigisha kugira ngo tuzirikane imbabazi zawe igihe duca imanza,
bityo igihe uducira imanza twiringire impuhwe zawe.
Igihano cy’abasenga inyamaswa
23 Wahannye abigometse bitewe n’ubupfapfa bwabo,
warabahannye kubera ibikorwa byabo biteye ishozi.
24 Koko barateshutse bakurikira inzira itari iy’ukuri,
barateshutse basenga inyamaswa zigayitse kurusha izindi,
bashutswe nk’abana bato bataragira ubwenge.
25 Wabahaye igihano nk’icy’abana bato,
icyo gihano cyatumye bakorwa n’isoni.
26 Nyamara abasuzuguye icyo gihano cyoroheje,
abo Imana yabahanishije igihano gikomeye.
27 Bamaze guhanwa kubera ibyo bikōko bibwiraga ko ari imana,
bamenye ko Imana y’ukuri ari iyo bari baranze kwemera,
ni cyo cyatumye bahabwa igihano gikomeye.