Buh 13

Ubupfapfa bw’abasenga ibiremwa

1 Abantu bose batigeze bamenya Imana ni abapfapfa,

abo bantu babonye ibyiza biriho,

nyamara ntibashoboye kumenya Uriho,

babona ibyo yaremye ariko ntibamenye Uwabiremye.

2 Ntibigeze bamenya Uwabiremye,

batekereje ko imana zitegeka isi ari umuriro n’umwuka,

inkubi y’umuyaga n’urujeje rw’inyenyeri,

imivumba y’amazi n’ibinyarumuri byo mu kirere.

3 Abo bantu bayobejwe n’uburanga bwabyo babyita imana,

bagombaga kumenya ko bifite Umugenga uruta byose,

koko Uwabiremye ni we nkomoko y’uburanga.

4 Niba baratangajwe n’ububasha bwabyo n’akamaro kabyo,

bagombaga kumenya ko Uwabiremye abirusha ububasha.

5 Koko rero iyo tuzirikanye ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe,

bituma tumenya neza ubuhangange bw’Uwabiremye.

6 Abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane,

koko basaga n’aho bashakashaka Imana no kuyimenya by’ukuri,

nyamara ntibabishobora.

7 Bari bagituye rwagati mu biremwa byayo,

baharaniye kubimenya neza batwarwa n’uburanga bwabyo,

koko ibyo babonaga basanze ari byiza cyane.

8 Nyamara kandi abo bantu si abo kubabarirwa,

9 koko niba bari bafite ubwenge bwo kumenya ibyaremwe,

kuki batashoboye kumenya Umugenga w’ibyo byose?

Gusenga ibigirwamana

10 Baragowe abo bantu biringira ibintu bitagira ubuzima,

baragowe abita imana ibyakozwe n’abantu,

ibyo ni amashusho y’inyamaswa yacuzwe mu izahabu no mu ifeza,

ibuye ritagira agaciro ryabajwe n’umuntu wa kera na ryo baryita imana.

11 Umubāji atema igiti ashobora kwikorera,

agishishuraho ibishishwa neza akakibazanya ubuhanga,

agikoramo igikoresho gikenewe.

12 Ibice bisigaye abicanisha umuriro,

abitekesha ibyokurya agashira inzara.

13 Nyamara muri ibyo bice bisigaye bidafite akamaro,

ibice bigoramye cyangwa bifite amasubyo,

afata kimwe muri byo akabibaza igihe aruhuka,

akibaza abyitayeho maze akagiha ishusho y’umuntu,

14 ashobora no kugiha ishusho y’inyamaswa iteye ishozi.

Hanyuma iyo shusho ayisiga irangi ry’umutuku,

atunganya kandi ahantu hose hari ubusembwa.

15 Iyo amaze kuyitegurira ahantu hatunganye mu rukuta,

ayishyiramo akayifatisha icyuma,

16 akora uko ashoboye kose kugira ngo itagwa.

Koko azi neza ko yo ubwayo nta cyo ishoboye,

ni ishusho gusa ikeneye gushyigikirwa.

17 Nyamara uwo muntu yashaka gusabira ibintu bye,

iyo ashaka gusabira urugo rwe cyangwa abana be,

ntaterwa isoni no gutakambira icyo kintu kitagira ubuzima.

Iyo ashaka kumererwa neza atakambira icyo kintu kidafite ubushobozi,

18 iyo ashaka ubuzima atakambira icyapfuye,

iyo ashaka inkunga yitabaza ikitagize icyo gishoboye,

mu ngendo ze yiragiza ikitabasha gutambuka.

19 Naho ku byerekeye imibereho ye,

ibikorwa bye no guhirwa ku murimo we,

asaba imbaraga ikintu kitazifite.