Buh 14

Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana

1 Undi muntu na we yitegura kwambuka inyanja irimo imivumba ikaze,

atakambira ishusho y’igiti,

igiti cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye.

2 Umuntu yabaje ubwo bwato kugira ngo abone inyungu,

uwo mubaji yabukoranye ubuhanga,

3 nyamara wowe Data, ubushishozi bwawe ni bwo buyobora ubwo bwato.

Koko ni wowe wahanze inzira yabwo mu nyanja,

mu mivumba rwagati wahashyize inzira nyabagendwa.

4 Wagaragaje ko ushobora kugoboka abantu mu makuba yose,

urabagoboka nubwo banyura mu nyanja batabizobereyemo.

5 Ushaka ko ibikorwa by’Ubuhanga bwawe bigira akamaro,

ni yo mpamvu abantu biringira igiti kitagira shinge na rugero,

bambuka inyanja irimo imivumba bakoresheje ubwato budakomeye,

barambuka bakagera imusozi ari bataraga.

6 Ni ko byagenze no mu gihe cya kera,

igihe abirasi b’ibihangange barimbukaga,

uwari icyizere cy’isi yahungiye mu bwato ayobowe nawe,

bityo asiga urubyaro rw’ibisekuruza bizaza.

7 Haragahirwa igiti cyahindutse igikoresho cy’ubutungane,

8 nyamara havumwe ikigirwamana cyakibajwemo n’uwakibaje.

Uwo muntu avumwe kuko yakibaje,

icyo kigirwamana kivumwe kuko cyiswe imana kandi kibora.

9 Koko rero Imana yanga umugome n’ubugome bwe,

10 izahana icyo kigirwamana n’uwagikoze.

11 Imana izibasira ibigirwamana by’amahanga,

izabyibasira kuko ari ibizira mu biremwa byayo,

ibiremwa biyobya abantu bikabera abapfapfa umutego.

Inkomoko yo gusenga ibigirwamana

12 Igitekerezo cyo gukora ibigirwamana ni cyo nkomoko y’ubusambanyi,

kubikora ni byo byatumye abantu bayoba.

13 Koko ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro,

nta n’ubwo bizabaho iteka ryose.

14 Ubwirasi bw’abantu ni bwo bwabizanye ku isi,

ni yo mpamvu iherezo byagenewe ritazatinda.

15 Umubyeyi wababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we rutunguranye,

yakoresheje ishusho y’umwana we wari ukindutse,

bityo uwo mubyeyi aha icyubahiro uwapfuye nk’aho ari imana,

hanyuma aha abantu be umurage wo kubahiriza ayo mabanga n’iyo mihango.

16 Uko ibihe byagiye bisimburana uwo muco urakomera,

warakomeye kugeza ubwo wubahirizwa nk’itegeko.

Abategetsi na bo bashyizeho itegeko ryo gusenga amashusho abajwe.

17 Abantu batashoboraga gushengerera umwami kuko batuye kure,

bakoraga ishusho y’umwami bakayiramya,

bityo bakamuha icyubahiro nk’aho ahibereye.

18 Umunyabukorikori yayikundishaga abatamuzi bakamuramya.

19 Uwo munyabukorikori kugira ngo ashimishe umwami,

yakoraga ishusho nziza cyane.

20 Abantu bakururwa n’ubwiza bw’iyo shusho,

uwo umwami bahaga icyubahiro gikwiriye umuntu,

yahindutse imana isengwa.

21 Nguko uko abantu baguye mu mutego,

iyo babaga bari mu byago cyangwa bakandamijwe,

bafataga ibintu bikozwe mu mabuye cyangwa mu biti,

babyitiriraga Imana.

Ingaruka zo gusenga ibigirwamana

22 Kuba barayobye ntibamenye Imana ntibyabahagije,

ahubwo ubujiji bwabahejeje mu ntambara z’urudaca,

ibyago nk’ibyo bageze ubwo babyita amahoro.

23 Bishe abana babo bubahiriza imihango ififitse,

basenze ibigirwamana bakora ibiteye ishozi.

24 Ntibacyubaha ubuzima ndetse n’imibanire y’abashakanye,

umuntu yica mugenzi we amugambaniye,

aramubabaza iyo amusambanyiriza umugore.

25 Ibintu byose byabaye akajagari,

ubwicanyi n’ubujura n’ubuhendanyi,

ubushukanyi n’ubuhemu,

imidugararo n’uburiganya,

26 gutoteza abanyamurava no kwibagirwa ineza,

guta umuco no gukoresha imibiri ibinyuranye n’ibyo yaremewe,

ubwumvikane buke bw’abashakanye,

ubusambanyi n’ubwomanzi.

27 Koko rero gusenga ibigirwamana bitagira izina,

ni byo ntangiriro n’impamvu n’iherezo ry’icyitwa ikibi cyose.

28 Abantu babisenga birabanezeza bigatuma bata umutwe,

bahanura ibinyoma kandi ntibagira gahunda mu mibereho yabo,

ntibatinya kurenga ku ndahiro.

29 Biringira ibyo bigirwamana byabo bitagira ubuzima,

biringira ko indahiro zabo z’ibinyoma nta ngaruka mbi zizabatera.

30 Nyamara bazahanwa kubera izi mpamvu ebyiri,

biyibagije Imana bayoboka ibigirwamana,

birengagije ubutungane barahira ibinyoma.

31 Nubwo badatinya ububasha by’ibyo bigirwamana barahira,

izo nkozi z’ibibi zizahanishwa igihano cyateganyirijwe abanyabyaha.