Buh 15

Ukwemera kwatumye Abisiraheli badasenga ibigirwamana

1 Ariko wowe Mana yacu, ugira ubuntu ukaba n’indahemuka,

utinda kurakara kandi ibyo waremye byose ubitegekana impuhwe.

2 Iyo twacumuye tugumya kuba abawe kuko tuzi ububasha bwawe,

nyamara ntituzacumura kuko tuzi ko turi abawe.

3 Koko kukumenya ubwabyo ni ubutungane bwuzuye,

kumenya ububasha bwawe ni isōko yo kudapfa.

4 Ntitwayobejwe n’ibikorwa bibi byahanzwe n’abantu,

ntitwayobejwe n’umurimo udafite agaciro w’abasīga amarangi,

ntitwayobejwe n’amashusho asize amabara anyuranye.

5 Amashusho abyutsa irari ry’abapfapfa,

atuma bararikira ishusho itagira ubuzima.

6 Abakora ayo mashusho bakayararikira kandi bakayasenga,

abo ni bo boramye mu bibi.

Ubupfapfa bw’abakora ibigirwamana

7 Umubumbyi ukāta ibumba afite umwete,

aribumbamo ibikoresho byo mu rugo,

muri iryo bumba kandi abumbamo ibikoresho by’ingirakamaro n’ibisanzwe.

Umubumbyi ubwe ni we ugena icyo buri kintu kizakora.

8 Hanyuma uwo mubumbyi atangira umurimo udafite akamaro,

muri rya bumba abumbamo ikigirwamana kitagira shinge na rugero,

uwo muntu ubumba icyo kigirwamana yavuye mu gitaka,

azagisubiramo bidatinze, igihe azaba yambuwe ubugingo yatijwe.

9 Uwo muntu ntatekereza ko ubuzima bwe ari bugufi,

ntajya atekereza ko azapfa nta kabuza,

arahiganwa n’abashongesha izahabu n’ifeza,

yigana abashongesha umuringa,

yirata ko abumba ibitagira shinge na rugero.

10 Umutima we umeze nk’ivu,

icyizere cye kirushwa agaciro n’umukungugu,

imibereho ye isuzuguritse kurusha ibumba.

11 Koko yasuzuguye Uwamuremye,

uwamuhumekeyemo umwuka w’ubuzima.

12 Kuri we ubuzima bwacu ni nk’umukino,

imibereho yacu ni nk’isoko rigamije inyungu.

Uwo muntu abona ko ari ngombwa gushakira inyungu muri byose nubwo byaba bibi.

13 Uwo mubumbyi ubumba ibigirwamana n’ibindi bikoresho bidakomeye,

arusha abandi kumenya ko acumura.

Ubupfapfa bw’Abanyamisiri bwo gusenga ibigirwamana

14 Nyamara Nyagasani, abo banzi bakandamije abantu bawe,

bose ni abapfapfa bikabije,

ibitekerezo byabo biri inyuma y’iby’abana bato.

15 Ibigirwamana byose by’amahanga babyita imana,

bifite amaso ariko ntibibona,

bifite amazuru ariko ntibihumeka,

bifite amatwi ariko ntibyumva,

bifite intoki ariko ntibikabakaba,

bifite amaguru ariko ntibigenda.

16 Koko byo ubwabyo byakozwe n’umuntu,

byabumbwe n’umuntu watijwe umwuka.

Nta muntu washobora kubumba imana isa nawe.

17 Uwo mubumbyi ni umuntu uzapfa,

ibyo akora na byo biba bipfuye.

Aruta kure ibyo bigirwamana asenga,

koko we afite ubuzima ariko byo ntibyabwigeze.

18 Abo bantu basenga ibikōko biteye ishozi,

ibikōko bigayitse kurusha ibindi.

19 Iyo ubigereranyije n’izindi nyamaswa, usanga nta bwiza bifite,

Imana ntiyigeze ibishima,

nta n’umugisha yabihaye.