Imana yagaburiye Abisiraheli iteza inzara Abanyamisiri
1 Abo bantu basengaga ibikōko,
byari bikwiye ko bahanishwa udukōko twinshi tukabajujubya.
2 Nyamara wowe Nyagasani, aho guhana abantu bawe wabagiriye imbabazi,
wabahaye inturumbutsi kugira ngo ubamare inzara,
ni byo byokurya byiza wabateguriye.
3 Abo bantu basengaga ibigirwamana nubwo bari bashonje,
batewe iseseme n’ibikōko biteye ishozi wabateje,
byatumye bazinukwa kugira icyo barya.
Naho abantu bawe bamaze gusonza igihe gito,
babonye ibyokurya byiza cyane.
4 Byari bikwiye ko abo babakandamizaga baterwa n’inzara idashira,
bityo abantu bawe bakibonera uburyo abanzi babo bajujubijwe.
Ibikōko byica n’inzoka y’umuringa
5 Igihe abantu bawe bari bugarijwe n’ibikōko biteye ubwoba,
igihe bicwaga n’inzoka zifite ubumara,
uburakari bwawe ntibwakomeje ngo bubarimbure.
6 Nyamara bababajwe igihe gito byo kubaburira,
hanyuma wabahaye ikimenyetso cy’agakiza,
wagiraga ngo ubibutse Amategeko yawe.
7 Koko uwarebaga icyo kimenyetso yarakiraga,
ariko ntiyabaga akijijwe n’icyo kimenyetso,
ahubwo yakizwaga nawe, wowe Mukiza w’abantu bose.
8 Ibyo byagaragarije abanzi bacu ko ari wowe ukiza abantu ikibi cyose.
9 Abanzi bacu barumwe n’inzige n’isazi barapfa,
bapfuye bazize kutabona umuti wabakiza,
koko bari bakwiriye guhanishwa udukōko nk’utwo.
10 Nyamara abantu bawe ntibarimbuwe n’inzoka zifite ubumara,
kubera impuhwe zawe warabagobotse urabakiza.
11 Wabateje inzoka zirabaruma kugira ngo ubibutse Amategeko yawe,
nyamara wabagobotse vuba kugira ngo batakwibagirwa burundu,
warabagobotse kugira ngo batibagirwa ubugiraneza bwawe.
12 Koko rero Nyagasani, nta muti uwo ari wo wose wabakijije,
ahubwo Ijambo ryawe ni ryo ryabakijije.
13 Ni wowe ufite ububasha ku buzima n’urupfu,
ni wowe ujyana abantu ikuzimu kandi ni wowe ubakurayo.
14 Umuntu ashobora kwica undi kubera ubugome,
nyamara ntashobora gusubiza ubuzima uwo yishe,
nta n’ubwo yashobora kumukura ikuzimu.
Urubura na manu
15 Nta muntu ushobora guhunga ububasha bwawe.
16 Abagome banze kukumenya wabahanishije ububasha bwawe,
barimbuwe n’imvura y’umurindi n’urubura,
barimbuwe n’inkubi y’umuyaga kandi batwikwa n’umuriro.
17 Uwo muriro warushagaho kugurumana,
igitangaje ni uko amazi atashoboye kuwuzimya,
koko ibyaremwe birengera intungane.
18 Hari ubwo umuriro wanyuzagamo ugacogora,
waracogoraga kugira ngo udatsemba ibikōko byatererejwe abagome,
ibyo byari ukubereka ko bakurikiranywe n’igihano cy’Imana.
19 Hari ubwo kandi umuriro wagurumanaga cyane,
waragurumanaga cyane nubwo wari mu mazi,
waragurumanaga kugira ngo utsembe imyaka yo muri icyo gihugu cy’abagome.
Imana Iha Abisiraheli Manu
20 Nyamara abantu bawe wabahaye ibyokurya by’abamarayika,
aho uri mu ijuru wabahaye umugati uteguwe neza bataruhiye,
umugati ufite uburyohe bwose kandi unogeye bose.
21 Ibyokurya wabahaga byagaragazaga ubugwaneza ugirira abana bawe,
koko byabaga binogeye uwabiryaga,
byamereraga buri wese uko abyifuza.
22 Ibyo byokurya nubwo byasaga n’amasimbi cyangwa urubura,
umuriro ntiwigeze ubishongesha.
Byatumye abantu bawe bamenya uko umuriro watsembye imyaka y’abanzi babo,
ibyo byabaye mu gihe cya ya nkubi y’umuyaga n’imvura y’amahindu.
23 Uwo muriro wagabanyaga ubukana bwawo,
warabugabanyaga kugira ngo intungane zibone ibizitunga.
24 Ibyaremwe byiteguye kugukorera wowe Muremyi wabyo,
birivumbagatanya kugira ngo abagome bahanwe,
nyamara biracururuka kugira ngo bigirire neza abakwiringira.
25 Ni yo mpamvu muri uko guhinduka ukundi,
byari byiteguye kuba igikoresho cy’ubuntu bwawe,
ubuntu bwawe bwo kugaburira abantu bose uko babyifuza.
26 Nyagasani, ibyo byabereye kwigisha abana bawe ukunda,
byabereye kubumvisha ko abantu badatungwa gusa n’ibyo bahinze,
nyamara ko ijambo ryawe ari ryo ribeshaho abakwemera.
27 Koko ikitangizwaga n’umuriro cyashongeshwaga n’imirase yoroheje y’izuba,
28 washakaga kubamenyesha ko bagomba kugusingiza izuba ritararasa,
wabamenyeshaga ko bagomba kugusenga bugicya.
29 Koko rero icyizere cy’indashima kizayoyoka nk’urume,
kizapfa ubusa nk’amazi adafite akamaro.