Buh 17

Umwijima n’inkingi y’umuriro

1 Nyagasani, imiginzereze yawe ni intagereranywa,

ni intagereranywa kandi biragoye kuyisobanukirwa,

ni na yo mpamvu abapfapfa bayobye.

2 Abagome bibwiye ko bakandamije ubwoko witoranyirije,

baheze mu mwijima no mu ijoro ridacya,

bafungiwe mu mazu yabo bavutswa urukundo rwawe ruhoraho.

3 Bibwiraga ko ibyaha bakoreye mu ibanga bizibagirana ntibigaragare,

nyamara baratatanye bagira ubwoba bwinshi,

bakangaranyijwe na za baringa.

4 Aho bahungiye ntihababujije kugira ubwoba,

bumvaga urusaku rukabije hirya no hino,

babonaga za baringa zishavuye kandi ziteye ubwoba.

5 Umuriro ntiwashoboraga kubamurikira,

urumuri rw’inyenyeri na rwo ntirwashoboraga kumurikira iryo joro riteye ubwoba.

6 Bamurikirwaga gusa n’umuriro wiyatsaga ubwawo,

barawubonaga bikabatera ubwoba,

iyo bamaraga kuwubona bakomezaga gukangarana,

basangaga ibyo bamaze kubona biteye ubwoba kuruta uko babikekaga.

7 Amayeri y’abapfumu nta cyo yari akimaze,

ubuhanga bwose biratanaga bwabakojeje isoni.

8 Abibwiraga ko bashobora kumara abantu ubwoba n’imitima ihagaze,

abo na bo bari bafite ubwoba budafite ishingiro.

9 Nubwo nta kintu gikanganye cyabaga gihari ngo kibatere ubwoba,

umuvuduko w’udusimba n’urusaku rw’ibikururuka hasi,

ibyo byonyine byari bihagije kugira ngo bakangarane.

10 Bahindaga umushyitsi bakicwa n’ubwoba,

ntibatinyukaga no kureba uwo mwijima badashobora kwigobotora.

11 Koko ubugome bugaragaza ububwa kandi bwicira urubanza,

nubwo umutimanama ubushinja buhora bugambiriye ikibi.

12 Ubwoba rero si ikindi,

ni ukubura ubwenge butekereza.

13 Uko umuntu agenda abura ibitekerezo bishyitse,

ni ko arushaho kutamenya ibituma ahagarika umutima.

14 Abo bantu muri iryo joro riteye ubwoba,

ijoro ritewe n’ikuzimu hateye ubwoba,

bose ntibabashaga gusinzira.

15 Bikangaga za baringa zibatera ubwoba,

ubundi bakazikama bitewe no gucika intege,

koko bari batashywe n’ubwoba budasanzwe.

16 Bityo uwabaga ari aho yikubitaga hasi,

yameraga nk’ufungiye muri gereza idafungurwa.

17 Yaba umuhinzi, umushumba cyangwa umuntu ufite akazi mu cyaro,

buri wese yagwirirwaga n’icyago adashobora kwigobotora.

18 Koko bose bari ku ngoyi y’umwijima,

iyo bumvaga umuyaga uhuha,

iyo bumvaga indirimbo nziza z’inyoni mu mashami y’ibiti,

iyo bumvaga amazi asuma,

19 iyo bumvaga urusaku rw’amabuye akocagurana,

iyo bumvaga imirindi y’inyamaswa zisimbagurika,

iyo bumvaga umworomo w’ibikōko by’inkazi,

iyo bumvaga nyiramubande yo mu bikombe by’imisozi,

ibyo byose byabateraga ubwoba.

20 Nyamara isi yose yari imurikiwe n’umucyo urabagirana,

buri wese yakoraga umurimo we nta nkomyi.

21 Abo bonyine ni bo bari babundikiwe n’umwijima,

uwo mwijima wari umeze nk’uzababundikira bapfuye,

ariko ishavu bari bafite ryari ribaremereye kurusha umwijima.