Buh 18

Inkingi y’umuriro

1 Icyo gihe abantu bawe bari bamurikiwe n’umucyo urabagirana,

abanzi babo bumvaga ijwi ryabo ariko ntibababone,

bavugaga ko bo bahiriwe kuko batakibabara.

2 Bashimiraga abantu bawe ko batihōreye kubera inabi bagiriwe,

babasabye imbabazi z’uko babarwanyije.

3 Abantu bawe ntibagumye mu mwijima,

wabahaye inkingi y’umurirongo ibayobore inzira batari bazi,

iyo nkingi yari imeze nk’izuba ryoroheje ryabayoboraga mu rugendo ruhire.

4 Nyamara abanzi babo bari bakwiye kuguma mu mwijima,

koko bari baragize imfungwa abantu bawe,

abantu bawe bagombaga guha isi urumuri rudashira rw’Amategeko yawe.

Ijoro ry’ibyago ari ryo ry’agakiza

5 Abo banzi bari bagambiriye kwica abana bato b’abantu bawe,

umwe muri bo yarabagabijwe ariko ararokoka.

Wabahanishije kwica benshi mu bana babo,

wabaroheye icyarimwe mu mazi y’umuvumba ukaze.

6 Nyamara ba sogokuruza bari barabwiwe mbere y’igihe iby’iryo joro,

barabibwiwe kugira ngo banezezwe n’amasezerano wabasezeranyije.

7 Abantu bawe bari bazi ko intungane zagombaga gukizwa muri iryo joro,

bari bazi kandi ko abanzi babo bagombaga kurimbuka.

8 Koko rero ku bw’icyo gikorwa wahannye abanzi bacu,

bityo natwe uduhesha ikuzo kandi uduhamagarira kuba abawe.

9 Abakwiyeguriye bakomoka ku ntungane batambaga ibitambo mu ibanga,

bashyiraga hamwe bagakurikiza Amategeko y’Imana,

ayo Mategeko yabatozaga gusangira amahirwe n’ibyago,

baririmbaga indirimbo z’ibisingizo za ba sekuruza.

10 Nyamara urusaku rw’amajwi anyuranye y’abanzi babo rwumvikanaga hose,

baririraga abana babo bapfuye.

11 Inkoreragahato na shebuja bahanwaga kimwe,

umuturage usanzwe akababara kimwe n’umwami.

12 Bose bari bapfushije abantu batagira ingano bazize urupfu rumwe,

abarokotse ntibari bagihagije kugira ngo bahambe abapfuye,

koko abana babo bakunzwe cyane bari barimbutse mu kanya gato.

13 Abo bantu ntibitaye ku miburo,

bishingikirije ububasha bw’abapfumu babo,

nyamara babonye abana babo b’impfura barimbutse,

ni bwo bamenye ko Abisiraheli ari abana b’Imana.

14 Icyo gihe ijoro ryari ririmbanyije,

ahantu hose harangwaga ituze.

15 Ako kanya ijambo ryawe rifite ububasha riva mu ijuru ku ntebe ya cyami,

ryaje nk’umurwanyi w’intwari rimanukira mu gihugu cyavumwe,

16 ryaje ryitwaje amabwiriza yawe nk’inkota ityaye.

Ryari rihagaze ku isi rikora ku ijuru,

ryujuje imirambo ku isi hose.

17 Ako kanya abo bantu barota inzozi zibakura umutima,

bityo batahwa n’ubwoba bwinshi.

18 Buri muntu arambarara iruhande rw’undi ameze nk’uwapfuye,

basambagurikaga bavuga icyo bazize.

19 Koko izo nzozi zari zabamenyesheje icyo bazize,

bagombaga kumenya icyo bazize mbere yo gupfa.

Aroni agoboka Abisiraheli bari mu butayu

20 Urwo rupfu rwageze no ku ntungane,

abantu benshi barimbukiye mu butayu,

nyamara uburakari bwawe ntibwamaze igihe kirekire.

21 Koko umuntu w’indakemwa yihutiye kubagoboka,

yakoresheje intwaro z’umurimo we,

izo ntwaro ni isengesho n’umubavu w’igitambo gihongerera ibyaha,

yacubije ubwo burakari maze icyago kirashira,

yerekanye atyo ko ari umugaragu wawe.

22 Yatsinze ubukana atari ku bw’imbaraga z’umubiri,

yabutsinze adakoresheje intwaro,

ijambo ni ryo yakoresheje ahagarika umurimbizi,

yibukije indahiro n’amasezerano byagiriwe ba sokuruza.

23 Icyo gihe intumbi zakomezaga kugwira,

uwo muntu arahagoboka ahagarika icyo cyorezo,

yaragihagaritse kugira ngo kitagera no ku bakiri bazima.

24 Ku ikanzu ye ndende hari hashushanyijeho isi yose,

amazina y’ikuzo ya ba sekuruza yari yanditswe ku mirongo ine y’amabuye yari ayitatsweho,

yari atamirije igitambaro gitatsweho ikuzo ry’Imana.

25 Umurimbuzi yarabibonye agira ubwoba asubira inyuma,

koko uburakari wabarakariye bwonyine bwari buhagije.