Amaherezo y’intungane
1 Intungane ziri mu maboko y’Imana,
ntizizongera kubabazwa ukundi.
2 Abapfapfa bo batekereza ko intungane zipfa buheriheri,
batekereza ko iyo zipfuye ziba zigushije ishyano.
3 Batekereza ko iyo zipfuye ziba zirimbutse,
nyamara zo zibereye mu mahoro.
4 Nubwo abantu batekereza ko zahanwe,
nyamara zo zihorana amizero yo kutazapfa.
5 Ububabare bwazo buroroshye,
buroroshye ugereranyije n’ingororano zizahabwa,
Imana yarazigerageje isanga zikwiye kubana na yo.
6 Yazigerageje nk’izahabu itunganyirijwe mu ruganda,
yazakiriye nk’igitambo gikongorwa n’umuriro.
7 Igihe Imana izaza kuzigororera zizarabagirana,
zizarabagirana nk’ibishashi by’umuriro mu byatsi byumye.
8 Izo ntungane zizacira imanza amahanga kandi zitegeke ibihugu,
Nyagasani azazibera umwami iteka ryose.
9 Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanira na we mu rukundo,
koko agirira ubuntu n’imbabazi abo yitoranyirije.
Amaherezo y’abagome
10 Abagome bazahabwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,
bahinyuye intungane kandi bimūra Nyagasani.
11 Koko bazabona ishyano abahinyuye Ubuhanga n’inyigisho zabwo,
ibyo biringira ni impfabusa,
ibikorwa byabo nta cyo bimaze bararuhira ubusa.
12 Abagore babo ni abapfapfa,
abana babo ni abagome,
urubyaro rwabo rwaravumwe.
Ikiruta ni ukwibera ingumba aho kubyara abagome
13 Hahirwa umugore w’ingumba utarigeze agira amakemwa,
hahirwa umugore utarigeze akora icyaha cy’ubusambanyi,
azabona ingororano igihe Imana izaca imanza.
14 Hahirwa kandi inkone itarigeze ikora ikibi,
irahirwa kuko itigeze itekereza ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana.
Izagorererwa ineza y’ubwo budahemuka bwayo,
izahabwa umwanya ushimishije mu Ngoro ya Nyagasani.
15 Koko rero imbuto z’ibikorwa byiza ni ikuzo,
Ubuhanga ni nk’umuzi w’igiti utigera umungwa.
16 Nyamara abana babyawe n’umusambanyi bazakenyuka,
urubyaro rukomoka ku mibanire itemewe n’amategeko ruzarimbuka.
17 Nubwo baramba ntibazitabwaho,
nubwo bagera mu za bukuru ntibazubahwa.
18 Nibakenyuka ntibazajyana icyizere,
ku munsi w’urubanza ntibazahozwa,
19 koko amaherezo y’abagome ni ukurimbuka.