1 Ikiruta ni ukuba ingumba ukarangwa n’imigenzereze myiza,
abagenza batyo ntibazibagirana,
bazashimwa n’Imana ndetse n’abantu.
2 Iyo bakiriho babera abandi urugero,
iyo bamaze gupfa abantu barababara,
mu bugingo bw’iteka bazambikwa ikamba,
bazagororerwa kuko batsinze intambara.
3 Urubyaro rw’abagome nubwo rwaba rwinshi ruzaba imburamumaro,
abana b’ibinyendaro ntaho bashingiye,
ntibazashinga imizi ngo bakomere.
4 Nubwo bagaba amashami ntibakomeye,
iyo umuyaga ubahushye barahungabana,
inkubi y’umuyaga ikabarimbura.
5 Amashami yabo azavunika akiri mato,
imbuto zabo zizahunguka zidahishije zipfe ubusa.
6 Koko rero ku munsi w’urubanza abo bana b’ibinyendaro bazashinja ababyeyi babo,
bazagaragaza imyifatire mibi y’ababyeyi babo.
Ugukenyuka kw’intungane
7 Intungane nubwo yapfa ikenyutse izanezerwa.
8 Kubaha umusaza ntibiterwa n’igihe amaze,
icyubahiro ntikigereranywa n’ubwinshi bw’imyaka.
9 Ubuhanga ntiburindira ko umuntu amera imvi,
imibereho iboneye ntirindira ko agera mu za bukuru.
Urugero rwa Enoki
10 Habayeho umuntu watunganiye Imana iramukunda,
Imana yaramutwaye kuko yabanaga n’abanyabyaha.
11 Imana yaramujyanye kugira ngo ikibi kitayobya ibitekerezo bye,
yaramujyanye kugira ngo atagwa mu gishuko.
12 Koko ubushukanyi bw’ikibi buzimangatanya icyiza,
inkubiri y’irari iyobya umutima utaryarya.
13 Uwo muntu yabaye intungane mu gihe gito,
nyamara yagize ubutungane bwagerwaho mu myaka myinshi.
14 Umutima we wanyuze Nyagasani,
ni cyo cyatumye avanwa bwangu mu isi y’abagome.
Abantu barabibonye ariko ntibabisobanukirwa,
nta n’ubwo bigeze babizirikana.
15 Imana igirira ubuntu n’imbabazi abo yatoranyije,
Imana irinda abantu bayo.
Iherezo ry’abagome
16 Akenshi intungane ipfuye ishinja abakiriho batubaha Imana,
intungane ikenyutse ishinja abasaziye mu bukozi bw’ibibi.
17 Abantu babona amaherezo y’abanyabwenge,
nyamara ntibazamenya umugambi Nyagasani abafitiye,
ntibazamenya impamvu abaha kuruhukira mu mahoro.
18 Abantu barabibona bakabihinyura,
ariko Nyagasani azabakoza isoni.
19 Nyuma y’ibyo bazahinduka intumbi zigayitse,
bazahinduka urw’amenyo iteka ryose mu bapfuye.
Koko bazajugunywa mu mva bacuramye,
ntibazigera bavuga ijambo na rimwe.
Nyagasani azabarimbura abahindure ivu,
bazaba mu mubabaro kandi ntibazibukwa ukundi.
Ukubabara kw’abagome
20 Igihe ibyaha byabo bizaba byagaragajwe,
bazaza bahinda umushyitsi,
ibicumuro byabo bizabashinja.