Buh 5

1 Icyo gihe intungane izahagarara nta cyo yishisha,

izahagarara imbere y’abayikandamizaga bagahinyura ibikorwa byayo.

2 Abo bagome bazaterwa ubwoba no kubona intungane nta cyo yishisha,

bazatangazwa n’uko yakijijwe batabitekerezaga.

3 Bazavugana bababaye kandi bafite ikiniga bati:

4 “Uyu ni wa muntu kera twahinyuraga,

ni we twahinduye urw’amenyo!

Koko twebwe twari abapfapfa,

twatekerezaga ko ari nk’umuzasi,

twabonaga urupfu ari urukozasoni.

5 None se abarwa ate mu bana b’Imana,

yabonye ate umugabane mu baziranenge?

6 Koko twateshutse inzira y’ukuri,

urumuri rw’ubutungane ntirwatumurikiye,

izuba ntiryaturasiye.

7 Ntitwahwemye kuyoboka inzira y’ibibi no kurimbuka,

twambukiranyije ubutayu butagira inzira,

ntitwamenye inzira ya Nyagasani!

8 “None se ubwirasi bwatumariye iki?

Ese ubukungu twiratanaga bwatwunguye iki?

9 Ibyo byose byayoyotse nk’igihu,

byabaye nk’inkuru ihita yibagirana.

10 Byabaye nk’ubwato bwahuranya imivumba yo mu nyanja,

ntawe ushobora kumenya aho bunyuze,

ntawe ushobora kubona inzira y’indiba yabwo.

11 Bimeze kandi nk’igisiga kiguruka mu kirere,

ntigisiga uburari bwacyo mu kirere,

gihuha umuyaga woroshye gikoresheje amababa yacyo,

gikubita amababa kikawucamo inzira,

nyamara aho kinyuze ntikihasiga uburari bwacyo.

12 Bimeze nk’umwambi baboneje ku ntego,

umwuka unyuzemo uhita usubirana,

ntawe ushobora kumenya aho unyuze.

13 Ni ko natwe tumeze dupfa tukivuka,

nta bikorwa byiza twasize inyuma,

ububi bwacu bwatumye turimbuka!”

14 Koko icyizere cy’umugome ni nk’umurama utumurwa n’umuyaga,

ni nk’urufuro rukubiswe n’umuhengeri.

Kiyoyoka nk’umwotsi uhushywe n’umuyaga,

gihita nk’urwibutso rw’umushyitsi w’umunsi umwe.

Ikuzo ry’intungane n’igihano cy’abagome

15 Nyamara intungane zibaho iteka ryose,

ingororano yazo itangwa na Nyagasani,

Usumbabyose azazitaho.

16 Bazahabwa ikamba ry’ikuzo,

Nyagasani azabatamiriza ikamba ryiza cyane,

azabarindisha ukuboko kwe kw’iburyo,

ukuboko kwe kuzabakingira nk’ingabo.

17 Ishyaka rye ni ryo rizaba umwambaro w’urugamba,

ibiremwa azabyambika intwaro zo guhashya umwanzi.

18 Azakenyera ubutabera nk’umukandara,

urubanza rutabera ruzamubera nk’ingofero y’icyuma.

19 Ubutungane buzamubera nk’ingabo y’umutamenwa,

20 uburakari bwe budacogora buzaba nk’inkota ityaye,

ibyo yaremye bizafatanya na we kurwanya abapfapfa.

21 Imirabyo izagenda nk’imyambi iboneje neza,

izamera nk’irashishijwe umuheto ureze cyane,

izasohoka mu bicu iboneje ku ntego.

22 Amahindu azabagwira afite ubukana,

amazi y’inyanja azabuzuranaho,

inzuzi zizabarengaho nta mbabazi.

23 Inkubi y’umuyaga izabazibiranya,

umuyaga w’ishuheri uzabakoza hiryo no hino.

Uko ni ko ibicumuro bizarimbura isi,

ibikorwa bibi bizarimbura ingoma z’abami.