Buh 6

Abami bagomba gushakashaka Ubuhanga

1 Mwa bami mwe, nimwumve maze musobanukirwe,

mwa bategetsi bo ku isi yose mwe, nimujijuke.

2 Mwa bategetsi b’imbaga mwe, nimutege amatwi,

nimutege amatwi mwe abirata ko mutegeka ibihugu byinshi.

3 Ububasha mufite mubukesha Nyagasani,

Usumbabyose ni we wabahaye ubutegetsi,

ni we uzasuzuma ibikorwa byanyu n’imigambi yanyu.

4 Nubwo muri abagaragu b’Usumbabyose,

ntimuca imanza mukurikije ubutabera,

ntimwubahiriza Amategeko,

ntimukora icyo Imana ishaka.

5 Imana izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba,

koko abanyabubasha bazacirwa urubanza rukaze.

6 Aboroheje bazagirirwa impuhwe,

nyamara abanyabubasha bazakurikiranwa bikomeye.

7 Umutegetsi wa bose ntatinya umuntu uwo ari we wese,

ntamutinya nubwo yaba akomeye.

Aboroheje n’abakomeye ni we wabaremye,

bose abitaho ku buryo bumwe,

8 nyamara abanyabubasha bazakurikiranwa bikomeye.

9 Mwa bategetsi mwe, ni mwe mbwira,

ndababwira kugira ngo mwige Ubuhanga maze mureke kuyoba.

10 Koko abakurikiza Amategeko azira inenge bazitwa intungane,

abayakurikiza azabarengera mu rubanza.

11 Nimugirire inyota amagambo yanjye,

nimuyifuze mushishikaye muzasobanukirwa.

Ubuhanga bwigaragariza ubushaka wese

12 Ubuhanga butanga umucyo utajya wijima,

ababukunda babubona bitabaruhije,

bwigaragariza ababushakashaka.

13 Bwihishurira ababwifuza,

bufata iya mbere mu kubiyereka.

14 Uzinduka abushakashaka ntananirwa,

azabusanga imbere y’umuryango we.

15 Kubuzirikana ni ko kumenya ubwenge nyakuri,

umuntu udahwema kubushakashaka ntahagarika umutima.

16 Koko ni bwo bushakashaka ababukwiriye,

bubakirana urugwiro mu mayira,

bubigaragariza mu bitekerezo byabo.

17 Intangiriro yo kumenya Ubuhanga ni ukubukunda,

ni ukwifuza kujijurwa na bwo no kubusobanukirwa.

18 Kubukunda ni ugukurikiza amategeko yabwo,

kuyakurikiza bigatanga icyemezo cyo kudapfa.

19 Uko kudapfa kugaragariza umuntu ko ari kumwe n’Imana,

20 kugira inyota y’Ubuhanga bigeza umuntu ku bwami.

21 Yemwe bategetsi b’ibihugu,

niba mwishimira intebe n’inkoni bya cyami,

nimukunde Ubuhanga kugira ngo muganze iteka ryose.

Salomo asobanura Ubuhanga icyo ari cyo

22 Ariko se Ubuhanga ni iki, bwakomotse he?

Ngiye kububamenyesha nta na kimwe mbahishe,

nzaburondora mpereye ku nkomoko yabwo,

nzagaragaza imiterere yabwo ntateshutse ku kuri.

23 Sinzagengwa n’ibyifuzo bibi,

koko ntibifitanye isano n’Ubuhanga.

24 Abahanga nibaba benshi isi izamererwa neza,

umwami ushishoza azatuma rubanda rugubwa neza.

25 Nimureke mbigishe bizabagirira akamaro.