Buh 7

Salomo yari umuntu nk’abandi

1-2 Nanjye ubwanjye nzapfa nk’abandi,

nkomoka ku muntu wa mbere wabumbwe mu gitaka.

Nasamwe ku bw’imbuto y’umugabo mu byishimo by’urukundo,

namaze amezi icyenda mu nda ya mama,

amaraso ye yarankomeje.

3 Navukiye ku isi mpumeka umwuka nk’uw’abandi bose,

nahereye ko ndira nk’izindi mpinja,

4 bamfubitse utwenda banyitaho rwose,

5 nta mwami n’umwe utarabayeho muri ubwo buryo.

6 Abantu bose batangira kubaho ku buryo bumwe,

ubuzima bwabo na bwo burangira ku buryo bumwe.

Salomo akunda Ubuhanga

7 Nasabye Imana ubwengeirabumpa,

narambaje maze umwuka w’Ubuhanga unzamo.

8 Nabuhisemo kuruta inkoni n’intebe bya cyami,

nasanze ubukungu nta cyo bumaze ubugereranyije n’Ubuhanga.

9 Sinigeze mbugereranya n’ibuye ry’agaciro,

koko izahabu y’isi yose ni nk’umusenyi ungana urwara,

naho ifeza uyigereranyije na bwo ni nk’icyondo.

10 Nabukunze kuruta ubuzima n’uburanga,

nabuhisemo bundutira urumuri,

koko umucyo wabwo ntiwijima.

11 Kubugira byanzaniye ibyiza byose icyarimwe,

bwampaye ubukungu butagira ingano.

12 Nishimiye ibyo byiza byose Ubuhanga bwanzaniye,

nyamara sinigeze menya ko ari bwo nkomoko ya byose.

13 Icyo nabwigiyeho mbikuye ku mutima,

nzakimenyesha abandi ntacyo mbakinze,

nta cyo nzagabanya ku bukungu bwacyo,

14 koko ku bantu ni ubukungu budashira.

Ababwitabiriye bagirananye ubucuti n’Imana,

ibyiza byabwo bibageza ku Mana.

Imana ni yo sōko y’ubumenyi bwose

15 Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge,

icyampa ngo impe ibitekerezo bikwiranye n’ingabire nahawe,

koko ni yo igenga Ubuhanga ikayobora abanyabwenge.

16 Imana ni yo itugenga ikagenga n’ibyo tuvuga,

igenga ubwenge bwacu n’imikorere yacu.

17 Ni yo yampaye ubumenyi nyakuri bw’ibiriho,

yansobanuriye imiterere y’isi n’imibereho y’ibiyigize.

18 Yampaye kumenya intangiriro y’ibihe,

yampaye kumenya igihe turimo n’iherezo ryabyo,

yamenyesheje imiterere y’izuba n’imihindagurikire y’ibihe,

19 yamenyesheje uko imyaka ihita indi igataha,

yamenyesheje n’urugaga rw’ibinyarumuri.

20 Yamenyesheje kamere y’inyamaswa n’imyifatire yazo,

yamenyesheje imbaraga z’ibinyabubasha n’ibitekerezo by’abantu,

yamenyesheje amoko y’ibimera n’akamaro k’imizi yabyo.

21 Namenye ibiboneka n’ibitaboneka,

koko Ubuhanga bwahanze byose bwarabimenyesheje.

Igisingizo cy’Ubuhanga

22 Koko rero Ubuhanga bubamo umwuka w’ubwenge kandi uzira inenge,

uwo mwuka ni umwe rukumbi kandi wigaragaza mu buryo bwinshi,

ufite ubushishozi kandi ucengera ibintu byose,

ugira ubwibakure bwihariye,

uzira ikizinga kandi ukorera mu mucyo,

ukunda icyiza kandi ukagira ubwira.

23 Uwo mwuka ntuvogerwa,

ugira neza ukaba n’incuti y’abantu,

ntujegajega, uriringirwa kandi ugatuza,

ushobora byose kandi ugenzura byose,

ucengera imitima yose ifite ubwenge,

ucengera imitima izira inenge kandi ishishoza.

24 Ubuhanga buratebuka kurusha ibyihuta byose,

bucengera byose kubera ko buzira inenge.

25 Koko rero Ubuhanga ni umwuka w’ububasha bw’Imana,

ni ubutungane bukomoka ku ikuzo ry’Ushoborabyose,

ni yo mpamvu nta gihumanye cyabwinjiramo.

26 Ubuhanga ni icyezezi cy’urumuri ruhoraho,

ni indorerwamo izira ikizinga y’ibikorwa by’Imana,

ni ishusho y’ubuntu bwayo.

27 Nubwo ari bumwe rukumbi bushobora byose,

ntibuhindagurika ariko buvugurura ibiriho byose,

uko ibihe bisimburana butura mu mitima y’intungane,

buzihindura incuti z’Imana n’abahanuzi,

28 koko Imana yikundira ababana na bwo.

29 Ubuhanga burusha izuba n’inyenyeri kubengerana,

iyo ubugereranyije n’umucyo burawusumba.

30 Umucyo usimburwa n’umwijima,

nyamara ikibi ntikiganza Ubuhanga.