1 Ubuhanga bwisanzura ku isi hose,
buyoborana urugwiro ibiriho byose.
Ubuhanga bwabereye Salomo umugore usumba bose
2 Narabukunze ndabushakashaka kuva nkiri muto,
nabukundiye uburanga bwabwo,
nifuje ko bwambera umugore.
3 Ikuzo ryabwo rigaragaza inkomoko yabwo nziza,
koko bubana n’Imana Umutegetsi w’ibyaremwe byose.
4 Ubuhanga bumenya amabanga y’Imana,
ni bwo bwerekana ibikorwa byayo.
5 Niba ubukungu ari ikintu cyifuzwa mu buzima,
ni iki cyasumba Ubuhanga ari bwo nkomoko ya byose?
6 Niba ubwenge bushobora kugira icyo bukora,
Ubuhanga bwahanze ibiriho byose ntiburushijeho?
7 Harya ngo ubutabera burakundwa?
Nyamara ni bwo nkomoko y’imigenzo myiza yose,
bwigisha kumenya kwifata n’ubwitonzi,
bwigisha ubutabera n’ubutwari,
bwigisha n’ikindi cyose cyagirira abantu akamaro mu buzima.
8 Mbese mwifuza kumenya ibintu n’ibindi?
Ubuhanga bumenya ibyahise n’ibizaza mbere yuko biba,
buzi gusobanura amagambo akomeye n’imigani,
busobanura ibimenyetso n’ibitangaza,
bumenya uko amateka n’ibihe bikurikirana.
Ubuhanga ni ngombwa
9 Niyemeje kubana na bwo mu mibereho yanjye,
nari nzi neza ko buzambera umujyanama nyakuri,
nari nzi neza ko buzankomeza mu mubabaro no mu kaga.
10 Nibwiraga ko buzampesha ikuzo muri rubanda,
nibwiraga ko nzubahwa n’abasheshe akanguhe nubwo nari nkiri muto.
11 Ninca imanza zitabera bazambonamo ubushishozi,
abatware bazantangarira.
12 Ninceceka bazantegereza,
nimvuga bazantega amatwi,
nintinda mu magambo ntibazandambirwa,
bazifata ku munwa batangare!
13 Ubuhanga buzandinda gupfa buheriheri,
ab’igihe kizaza nzabasigira urwibutso ruhoraho.
14 Nzategeka ibihugu maze amahanga anyoboke,
15 abategetsi bakomeye nibumva izina ryanjye bazakangarana,
nzagirira neza abantu banjye kandi mbe intwari ku rugamba.
16 Nintabaruka nzaruhukira iruhande rw’Ubuhanga,
koko gushyikirana na bwo ntibigwa nabi,
kubana na bwo ntibitera ishavu,
ahubwo bitera umunezero n’ibyishimo.
Salomo asaba Ubuhanga
17 Nabitekereje mbikuye ku mutima,
nasanze kubona Ubuhanga birinda urupfu.
18 Kubukunda bitanga umunezero uhamye,
ibikorwa byabwo birimo ubukungu budashira.
Kubana na bwo bitanga ubushishozi,
abashyikirana na bwo baba ibirangirire.
Ni yo mpamvu nabushakashakiye hirya no hino,
nashatse ko bumbera umufasha.
19 Koko nari umwana umeze neza,
nari narahawe umutima mwiza,
20 byongeye kandi navukanye umubiri utanduye.
21 Nyamara nari nzi ko ntashobora kugira Ubuhanga ntabuhawe n’Imana,
kumenya uwo mbukesha na byo byari ubushishozi,
nambaje Nyagasani mbikuye ku mutima,