Buh 9

Isengesho risaba Ubuhanga

1 Naravuze nti:

“Mana ya ba sogokuruza, Nyagasani Nyir’imbabazi,

ni wowe waremye ibintu byose ukoresheje ijambo ryawe,

2 waremye umuntu ukoresheje Ubuhanga bwawe,

waramuremye kugira ngo ategeke ibindi biremwa.

3 Waramuremye kugira ngo ategeke isi mu butungane no mu butabera,

waramuremye kugira ngo ace imanza akurikije ukuri.

4 Ngusabye kugira uruhare ku Buhanga muri kumwe,

ndagusabye ntunce mu bana bawe.

5 Koko ndi umugaragu wawe n’umwana w’umuja wawe,

ndi umunyantegenke kandi mbaho igihe gito,

sinsobanukirwa neza ibyerekeye ubutabera n’amategeko.

6 Nubwo yaba intungane adafite Ubuhanga buguturukaho,

uwo muntu nta cyo yaba ari cyo.

7 Ni wowe wantoranyije ungira umwami w’abantu bawe,

wangize umucamanza w’abana bawe.

8 Wantegetse kubaka Ingoro ku musozi wakweguriwe,

wantegetse kubaka urutambiro mu mujyi utuyemo,

wantegetse gukurikiza igishushanyombonera cy’Ihema riziranengewateguye kuva kera kose.

9 “Nyagasani, Ubuhanga bubana nawe bukamenya n’ibyo ukora,

ubwo waremaga isi mwari kumwe,

buzi ikigushimisha n’igitunganiye Amategeko yawe.

10 Bwohereze buve mu ijuru riziranenge,

bwohereze buve ku ntebe y’ikuzo ryawe,

bwohereze buntere inkunga maze menye ikigushimisha.

11 Koko buzi byose kandi bugasobanukirwa byose,

buzanyoborana ubwitonzi mu bikorwa byanjye,

buzandindisha ikuzo ryabwo.

12 Nyagasani, ibikorwa byanjye bizakunezeza,

abantu bawe nzabayoborana ubutabera,

bityo nzaba nkwiriye gusimbura data ku ngoma.

13 “Mana, ni nde washobora kumenya imigambi yawe?

Ni nde washobora gusobanukirwa icyo Nyagasani ashaka?

14 Ibitekerezo by’abantu nta cyo bimaze,

bihora bihindagurika si ibyo kwiringirwa.

15 Kamere muntu ibera umuzigo umutimanama,

umubiri upfa ubera umuzigo ibitekerezo byacu.

16 Ntibitworohera gusobanukirwa ibiri ku isi,

ibituri bugufi na byo tubimenya bituruhije.

None se ni nde wamenya ibiri mu ijuru?

17 Niba hari uwasobanukiwe umugambi wawe,

yawusobanukiwe kuko wamuhaye Ubuhanga,

ni uko wamuhaye Mwuka wawe muziranenge.

18 Nguko uko abatuye isi bagaruwe mu nzira iboneye,

uko ni ko abantu bamenye ibigushimisha bityo Ubuhanga burabakiza.”