Daniyeli na bagenzi be i Babiloni
1 Mu mwaka wa gatatu Yoyakimu umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye Yeruzalemu arayigota.
2 Nyagasani amugabiza Yoyakimu umwami w’u Buyuda, n’ibikoresho bimwe byo mu Ngoro y’Imana. Nuko Nebukadinezari abijyana muri Babiloniya mu ngoro y’ibigirwamana bye, aba ari ho abishyingura.
3 Umwami Nebukadinezari ategeka Ashipenazi umutware w’ibyegerabye, kuzana bamwe mu basore b’Abisiraheli bo mu muryango w’umwami n’abo mu miryango y’ibikomangoma.
4 Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y’umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw’Abanyababiloniya n’ibyanditse mu bitabo byabo.
5 Umwami ategeka ko buri munsi babagaburira ku byokurya bamutekeye no kuri divayi bamugeneye. Bagombaga kwigishwa imyaka itatu, bayirangiza bakaba abakozi b’umwami.
6 Muri abo basore harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya b’Abayuda.
7 Umutware w’ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.
8 Daniyeli yagambiriye kutihumanyisha ibyokurya byatekewe umwami na divayi yamugenewe, maze asaba umutware w’ibyegera ngo amwemerere kutabirya.
9 Imana yari yarahaye Daniyeli gutona no gukundwa n’umutware w’ibyegera,
10 nyamara abwira Daniyeli ati: “Umwami databuja ni we wabageneye ibyokurya n’ibyokunywa. Aramutse asanze mutamerewe neza nk’abandi basore mungana, ndatinya yuko byancisha umutwe!”
11 Noneho Daniyeli abwira uwari ushinzwe kubagaburira, we na Hananiya na Mishayeli na Azariya ati:
12 “Twebwe abagaragu bawe utugerageze iminsi icumi, bajye batugaburira ibyokurya bitarimo inyama, baduhe n’amazi abe ari yo tunywa.
13 Nyuma y’iyo minsi uzatugereranye n’abandi basore bagaburirwa ku byokurya by’umwami, wirebere uko tuzaba tumeze, maze uzafate icyemezo cy’ibikwiriye kudutunga.”
14 Nuko abemerera ibyo bamusabye, abagerageza iminsi icumi.
15 Iyo minsi ishize, abona babyibushye kandi bameze neza kurusha abasore bose baryaga ku byokurya by’umwami.
16 Bityo uwari ushinzwe kubagaburira areka guha Daniyeli na bagenzi be ibyokurya na divayi byari bibagenewe, ahubwo abaha ibyokurya bitarimo inyama.
17 Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n’amabonekerwa yose.
18 Iyo myaka itatu umwami yavuze ishize, umutware w’ibyegera abazanira Umwami Nebukadinezari.
19 Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.
20 Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n’ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n’abapfumu bose bo mu gihugu cye.
21 Daniyeli akomeza gukora ibwami kugeza mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma.