Dan 2

Inzozi za Nebukadinezari

1 Mu mwaka wa kabiri Nebukadinezari ari ku ngoma yararose, inzozi zimuhagarika umutima ntiyabasha gusinzira.

2 Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n’abapfumu n’abashitsi n’abahanga mu by’inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye

3 arababwira ati: “Narose inzozi sinazisobanukirwa, none zampagaritse umutima.”

4 Abo bahanga basubiza umwami mu kinyarameya bati: “Nyagasani, uragahoraho! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire.”

5 Umwami arabasubiza ati: “Icyemezo nafashe ni iki: nimutambwira inzozi narose n’icyo zisobanura, muzatemagurwa kandi amazu yanyu azasenywa ahindurwe aho bamena imyanda.

6 Nyamara nimumbwira inzozi n’icyo zisobanura, nzabaha impano n’ibihembo, mbaheshe n’icyubahiro cyinshi. Ngaho rero nimumbwire inzozi n’icyo zisobanura.”

7 Bongera gusubiza bati: “Nyagasani, tubwire inzozi warose tuzigusobanurire.”

8 Umwami arabasubiza ati: “Mu by’ukuri ndabona mushaka kurenza umunsi, kuko muzi ko nafashe icyemezo kidakuka.

9 Nimutambwira iby’izo nzozi narose, mwese muzahanwa kimwe. Mwahuje umugambi mubi wo kumbeshya ngo murebe ko hagira igihinduka. Ngaho nimumbwire inzozi narose, ndamenya ko mushobora no kuzisobanura.”

10 Abahanga baramusubiza bati: “Nyagasani, nta muntu n’umwe ku isi washobora gusubiza icyo kibazo watubajije! Nta mwami n’umwe uko yaba akomeye kose, wigeze abaza abanyabugenge cyangwa abapfumu cyangwa abahanga mu by’inyenyeri ikibazo nk’icyo.

11 Icyo utubaza kiraruhije, kuko imana zonyine ari zo zabasha kukiguhishurira kandi ntizituye mu bantu.”

12 Ibyo bituma umwami arakara cyane arabisha, ategeka ko bica abanyabwenge bose b’i Babiloni.

13 Amaze guca iteka ryo kwica abanyabwenge, bajya gufata Daniyeli na bagenzi be kugira ngo na bo babice.

Imana ihishurira Daniyeli inzozi z’umwami

14 Ariyoki umutware w’abarinzi b’umwami, ni we wari woherejwe kwica abanyabwenge b’i Babiloni.

Nuko Daniyeli avugana ubwitonzi n’ubushishozi,

15 abaza Ariyoki umurinzi mukuru w’umwami ati: “Kuki umwami yaduciriye iteka rikaze rityo?” Ariyoki amusobanurira uko byagenze.

16 Daniyeli ahita ajya kureba umwami, amusaba igihe cyo kwitegura kumusobanurira inzozi.

17 Arataha abimenyesha bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya.

18 Ababwira gusaba Imana nyir’ijuru ngo ibagirire impuhwe maze ibahishurire ayo mayobera, kugira ngo be kwicanwa n’abandi banyabwenge b’i Babiloni.

19 Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir’ijuru

20 avuga ati:

“Imana nisingizwe iteka ryose!

Koko ubwenge n’ubushobozi ni ibyayo.

21 Ni yo ituma ibihe n’imyaka bisimburana,

ni yo inyaga abami ikimika abandi,

ni yo iha ubwenge abanyabwenge,

abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.

22 Ni yo ihishura amabanga n’ibihishwe kure,

ni yo izi ibiri mu mwijima,

aho iri harangwa n’umucyo.

23 Mana ya ba sogokuruza ndakuramya,

ndagusingiriza ko wampaye ubwenge n’ubushobozi!

None umaze kuduha icyo twagusabye,

uduhishuriye inzozi z’umwami.”

Daniyeli asobanura inzozi z’umwami

24 Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wa wundi umwami yashinze kwica abanyabwenge b’i Babiloni aramubwira ati: “Ntiwice abanyabwenge b’i Babiloni, ahubwo njyana ibwami nsobanurire umwami inzozi ze.”

25 Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ibwami, abwira umwami ati: “Nyagasani, nabonye umugabo mu Bayuda bazanywe ho iminyago uri bugusobanurire inzozi zawe.”

26 Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n’icyo zisobanura?”

27 Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira.

28 Nyamara nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza. Dore ibyo weretswe mu nzozi uryamye.

29 “Nyagasani, igihe wari uryamye wagejejweho ibizabaho mu gihe kizaza, Imana ihishura amayobera ni yo yabikumenyesheje.

30 Naho jye icyatumye mpishurirwa ayo mayobera si uko ndusha abandi ubwenge, ahubwo kwari ukugira ngo ushobore gusobanurirwa inzozi ziguhangayikishije.

31 “Nyagasani, wagiye kubona ubona ishusho rinini. Koko ryari rinini bikabije, rirabagirana cyane kandi kurireba byari biteye ubwoba.

32 Umutwe waryo wari izahabu inoze, igituza n’amaboko byari ifeza, inda n’amatako byari umuringa,

33 amaguru yari icyuma, ibirenge byari icyuma kivanze n’ibumba.

34 Ucyitegereza iyo shusho, ibuye rirarimbuka nta wuririmbuye, ryikubita ku birenge bikozwe mu cyuma n’ibumba by’iyo shusho rirabijanjagura.

35 Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa n’ifeza n’izahabu byose birajanjagurika, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga mu gihe cy’isarura, umuyaga urabitumura ntihagira igisigara. Naho rya buye ryikubise ku ishusho rihinduka umusozi munini ukwira isi yose.

36 Nyagasani, ngizo inzozi warose kandi reka nkubwire icyo zisobanura.

37 “Nyagasani mwami w’abami, Imana nyir’ijuru yaguhaye ubwami n’ububasha n’imbaraga n’ikuzo.

38 Yaguhaye gutegeka abantu n’inyamaswa n’inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w’izahabu.

39 Ubwami bwawe buzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanyije n’ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n’umuringa buzategeka isi yose,

40 hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk’icyuma. Nk’uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n’ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi.

41 Ibirenge n’amano wabonye byari ibumba rivanze n’icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk’ukw’icyuma, nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba.

42 Naho amano y’icyuma n’ibumba yerekana ko igice kimwe cy’ubwami kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye.

43 Ubundi kandi, icyuma kivanze n’ibumba wabonye bishushanya ko abami bazivanga bashyingirana, ariko nta cyo bizabamarira.Erega icyuma n’ibumba ntibyigera bifatana!

44 “Ku ngoma z’abo bami, Imana nyir’ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.

45 Ubwo bwami bushushanywa na rya buye weretswe ryarimbukaga ku musozi nta wuririmbuye, rikajanjagura icyuma n’umuringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu. Nyagasani, Imana ikomeye yakweretse ibizabaho mu gihe kizaza. Inzozi ni izo, n’ibisobanuro byazo bifite ishingiro.”

Umwami agororera Daniyeli

46 Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye, aha Daniyeli icyubahiro, ategeka kandi ko batura Daniyeli ibitambo n’imibavu.

47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by’ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”

48 Nuko umwami ashyira Daniyeli mu rwego rwo hejuru, amuha gutegeka intara yose ya Babiloni, amugira umutware w’abanyabwenge baho bose, amuha n’impano nyinshi zifite agaciro.

49 Daniyeli asaba umwami guha Shadaraki na Meshaki na Abedinego ubutegetsi bw’intara ya Babiloni. Daniyeli we yigumira ibwami.