Dan 3

Itegeko ryo gusenga ishusho y’izahabu

1 Umwami Nebukadinezari yacurishije ishusho mu izahabu, ifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’ubugari bwa metero eshatu. Nuko ayihagarika mu kibaya cya Dura ho mu ntara ya Babiloni.

2 Umwami Nebukadinezari atumiza abategetsi b’ibihugu bikomatanyije, n’abaminisitiri n’abategetsi b’ibihugu n’abajyanama bakuru, n’abacungamari n’abacamanza n’abahanga mu by’amategeko, n’abatware bose b’intara ngo baze mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho yahagaritse.

3 Abategetsi b’ibihugu bikomatanyije n’abaminisitiri n’abategetsi b’ibihugu, n’abajyanama bakuru n’abacungamari n’abacamanza, n’abahanga mu by’amategeko n’abatware bose b’intara, barakorana baza mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Baraza bayihagarara imbere.

4 Nuko intumwa y’umwami irangurura ijwi iti: “Yemwe bantu b’amahanga yose n’amoko yose n’abavuga indimi izo ari zo zose mwe, nimwumve icyo mutegetswe!

5 Nimwumva bavugije ihembe n’imyironge, n’inanga y’indoha n’inanga nyamuduri, n’iningiri n’amakondera n’ibindi bikoresho byose bya muzika, mwikubite hasi muramye ishusho y’izahabu Umwami Nebukadinezari yahagaritse.

6 Umuntu wese utikubita hasi kugira ngo ayiramye, barahita bamujugunya mu itanura rigurumana.”

7 Ni yo mpamvu abantu b’amahanga yose n’amoko yose, n’abavuga indimi izo ari zo zose bumvise bavugije ihembe n’imyironge, n’inanga y’indoha n’inanga nyamuduri, n’iningiri n’ibindi bikoresho byose bya muzika, bikubise hasi baramya ishusho y’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse.

Bagenzi ba Daniyeli baregwa ku mwami

8 Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda.

9 Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Nyagasani uragahoraho!

10 Wowe ubwawe waciye iteka ko umuntu wese uzumva bavugije ihembe n’imyironge, n’inanga y’indoha n’inanga nyamuduri, n’iningiri n’amakondera n’ibindi bikoresho byose bya muzika, azikubita hasi akaramya ya shusho y’izahabu.

11 Wategetse kandi ko utazikubita hasi ngo ayiramye azajugunywa mu itanura rigurumana.

12 None dore hari Abayuda wahaye gutegeka intara ya Babiloni, ari bo Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Nyagasani, abo bagabo ntabwo bakumvira, ntibasenga imana zawe kandi ntibaramya ya shusho y’izahabu wahagaritse.”

13 Nuko Nebukadinezari ararakara cyane arabisha, ategeka ko bamuzanira Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Bamaze kubamuzanira

14 Nebukadinezari arababaza ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego mwe, mbese ni koko ntimusenga imana zanjye kandi ntimuramya ishusho y’izahabu nahagaritse?

15 Noneho nimwumva bavugije ihembe n’imyironge, n’inanga y’indoha n’inanga nyamuduri, n’iningiri n’amakondera hamwe n’ibindi bikoresho byose bya muzika, mukemera kwikubita hasi mukaramya ishusho nacurishije nta cyo nzabatwara. Naho nimutayiramya murahita mujugunywa mu itanura rigurumana. Mbese hari imana yabasha kubankura mu maboko?”

16 Shadaraki na Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati: “Nebukadinezari, si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza kuri ibyo.

17 Nitujugunywa mu itanura rigurumana, Imana dukorera ishobora kudukiza, kandi ishobora no kudukura mu maboko yawe, nyagasani.

18 Nyamara nubwo itadukiza, nyagasani umenye ko tutazasenga imana zawe kandi ko tutazaramya ishusho y’izahabu wahagaritse.”

Bagenzi ba Daniyeli bakatirwa urwo gupfa

19 Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, areba Shadaraki na Meshaki na Abedinego igitsure. Ategeka gucana itanura ry’umuriro ukaze incuro ndwi kurusha uko byari bisanzwe.

20 Hanyuma atoranya mu ngabo ze abagabo bafite imbaraga, abategeka kuboha Shadaraki na Meshaki na Abedinego kugira ngo babajugunye mu itanura rigurumana.

21 Baboha abo bagabo uko bakambaye amakabutura n’amakanzu n’ingofero n’amakoti, babajugunya hagati mu itanura rigurumana.

22 Kubera ko itegeko ry’umwami ryari rikaze n’itanura ritwika cyane, abo basirikari bari bajugunyemo Shadaraki na Meshaki na Abedinego bishwe n’ibirimi by’umuriro!

23 Naho abo bagabo uko ari batatu, Shadaraki na Meshaki na Abedinego bari bajugunywe mu itanura rigurumana uko bakaboshywe.

Bagenzi ba Daniyeli barokoka itanura

24 Nuko Umwami Nebukadinezari ubwoba buramutaha, ahaguruka bwangu abaza ibyegera bye ati: “Mbese ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?”

Baramusubiza bati: “Ni byo nyagasani.”

25 Umwami arongera ati: “Nyamara ndabona abagabo bane bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi nta cyo wabatwaye! Uwa kane arasa n’imana.”

Bagenzi ba Daniyeli barekurwa kandi bazamurwa mu ntera

26 Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w’itanura rigurumana, arahamagara ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego, bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Shadaraki na Meshaki na Abedinego bava mu muriro.

27 Abategetsi b’ibihugu bikomatanyije n’abaminisitiri, n’abategetsi b’ibihugu n’ibyegera by’umwami barakorana, barebye abo bagabo babona ko umuriro nta cyo watwaye imibiri yabo, n’imisatsi yabo itababutse, n’imyambaro yabo itahiye, ndetse nta n’umuriro ubanukaho.

28 Nebukadinezari aravuga ati: “Nihasingizwe Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, yo yohereje umumarayika wayo igakiza abagaragu bayo bayizera. Baciye ku itegeko ryanjye, bahara amagara yabo aho gukorera no kuramya izindi mana zitari Imana yabo!

29 None ntegetse ab’amahanga yose n’ab’amoko yose, n’abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n’inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”

30 Nuko umwami azamura mu ntera Shadaraki na Meshaki na Abedinego, abashinga imyanya ikomeye mu ntara ya Babiloni.

Nebukadinezari yogeza Imana

31 Dore uko Umwami Nebukadinezari abwira ab’amahanga yose, n’ab’amoko yose n’abavuga indimi izo ari zo zose batuye isi yose:

Nimugire ishya n’ihirwe!

32 Nabonye binogeye kubamenyesha ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye.

33 Mbega ukuntu ibimenyetso byayo bikomeye!

Mbega ukuntu ibitangaza byayo byerekana ububasha!

Ingoma yayo izahoraho iteka,

ubutegetsi bwayo buzabaho uko ibihe bihaye ibindi.