Inzozi zerekeye igiti kinini
1 Jyewe Nebukadinezari, nari nibereye mu ngoro yanjye nguwe neza nezerewe,
2 ndota inzozi zimpagarika umutima, kuko ibyo nabonye n’ibyo natekereje ndyamye byari biteye ubwoba.
3 Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b’i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.
4 Abanyabugenge n’abapfumu n’abahanga mu by’inyenyeri, n’abazi kuragura baraza mbarotorera izo nzozi, ariko ntibashobora kuzinsobanurira.
5 Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n’umwuka w’imana zitagira inenge.
Nuko murotorera inzozi zanjye nti:
6 “Beliteshazari mutware w’abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n’umwuka w’imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!
7 Dore ibyo nabonye ndyamye: nabonye igiti cyameze ku isi hagati kandi ari kirekire cyane.
8 Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z’isi.
9 Cyari gifite amababi atoshye n’imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa zugamaga munsi yacyo kandi ibisiga bikibera mu mashami yacyo, icyaremwe cyose kikakibonaho ikigitunga.
10 Noneho mu nzozi narotaga ndyamye, ngiye kubona mbona umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru.
11 Arangurura ijwi ati: ‘Tsinda icyo giti ukōkōre amashami, ukureho amababi maze unyanyagize imbuto zacyo! Inyamaswa zikive munsi n’ibisiga bive mu mashami yacyo!
12 Ariko igishyitsi n’imizi yacyo ubirekere mu butaka, bihambirizweho icyuma n’umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi! Nuko icyo gishyitsi gitondweho n’ikime kandi kibane n’inyamaswa mu rwuri.
13 Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk’ubw’umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk’ubw’inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.
14 Iryo teka ryanyujijwe ku bamarayika baziranenge bararitangaza, kugira ngo ibyaremwe byose bimenye ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw’abantu. Ni yo ibugabira uwo ishaka, ikabuha ndetse n’uworoheje.’
15 Ngizo inzozi narose, jyewe Umwami Nebukadinezari. None rero Beliteshazari, ngaho zinsobanurire kuko nta munyabwenge n’umwe wo mu gihugu cyanjye washoboye kuzinsobanurira, icyakora wowe urabishoboye kuko ukoreshwa n’umwuka w’imana zitagira inenge.”
Daniyeli asobanura inzozi
16 Nuko Daniyeli bahimbye Beliteshazari, amara akanya atashywe n’ubwoba n’ibitekerezo bimubana byinshi. Umwami aramubwira ati: “Beliteshazari we, inzozi narose n’icyo zisobanura ntibigutere umutima uhagaze!”
Beliteshazari arasubiza ati: “Nyagasani, iyaba inzozi warose zari ku banzi bawe n’icyo zisobanura kikaba ku bakurwanya!
17 Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.
18 Cyari gifite amababi atoshye n’imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.
19 Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n’ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z’isi.
20 Hanyuma nyagasani, wabonye umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru aravuga ati: ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n’imizi ubirekere mu butaka bihambirizweho icyuma n’umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi. Nuko icyo gishyitsi gitondweho n’ikime kandi kibane n’inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.’
21 “Nyagasani, icyo izo nzozi zisobanura ngiki: ni iteka Isumbabyose yaguciriyeho, nyagasani Mwami!
22 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n’inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk’amatungo, utondweho n’ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw’abantu ikabuha uwo ishaka.
23 Itegeko ryo kureka igishyitsi n’imizi risobanura ko ubwami bwawe uzabusubizwa, igihe uzemera ko Imana nyir’ijuru ari yo igenga byose.
24 None rero nyagasani, inama nkugira zikunogere. Reka ibyaha byawe ukore ibitunganye, reka ibicumuro byawe ugirire neza abanyamibabaro, ahari nugenza utyo uzakomeza ugire ishya n’ihirwe.”
Umwami akabya inzozi
25 Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.
26 Hashize umwaka, igihe yariho agendagenda ku gisengecy’ingoro ye i Babiloni,
27 yaravuze ati: “Dore ukuntu Babiloni ari umujyi ukomeye! Kubera ko ndi igihangange, ni jyewe ubwanjye wayiyubakiye kugira ngo ibe umurwa wa cyami impeshe icyubahiro.”
28 Umwami akivuga ayo magambo yumva ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa! Ugiye kuva ku ngoma.
29 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n’inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk’amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw’abantu ikabuha uwo ishaka.”
30 Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari. Yirukanwa mu bantu, arisha nk’amatungo, atondwaho n’ikime, umusatsi we urashokonkora umera nk’amoya ya kagoma, n’inzara ze zimera nk’iz’icyanira.
Nebukadinezari agarura akenge
31 Imyaka irindwi ishize, jyewe Nebukadinezari nibuka Imana maze ngarura akenge. Nuko nsingiza Imana Isumbabyose, nshima Uhoraho kandi muhesha ikuzo nti:
Ubutegetsi bwe buzahoraho iteka,
ingoma ye izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
32 Kuri we abatuye isi bose ni ubusa,
ingabo zo mu ijuru n’abatuye isi abakoresha uko ashaka.
Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora,
ntawe ubasha kumuvuguruza.
33 Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n’isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n’ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.
34 None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir’ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n’ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi.