Ibirori by’Umwami Belishazari
1 Umwami Belishazariakoresha ibirori bikomeye abitumiramo ibikomangoma igihumbi, maze asangira na byo divayi.
2 Belishazari akiyinywa, ategeka ko bamuzanira ibikoresho byo ku meza by’izahabu n’ifeza, umukurambere we Nebukadinezari yari yarasahuye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu. Kwari ukugira ngo we n’ibikomangoma bye, n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
3 Nuko bazana ibikoresho by’izahabu byasahuwe mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, umwami n’ibikomangoma bye n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha.
4 Bityo banywa divayi, basingiza ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye.
5 Ako kanya haboneka intoki z’umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n’igitereko cy’amatara mu ngoro y’umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika
6 ashya ubwoba, ibitekerezo bye bimutera guhangayika, acika umugongo n’amavi arakomangana.
7 Arangurura ijwi, ategeka ko bamuzanira abapfumu n’abahanga mu by’inyenyeri n’abazi kuragura. Abwira abo banyabwenge b’i Babiloni ati: “Umuntu wese ubasha gusoma iyi nyandiko akayinsobanurira, arambikwa imyambaro y’agaciro n’umukufi w’izahabu mu ijosi kandi ahabwe umwanya wa gatatu mu bwami.”
8 Nuko abanyabwenge bose b’umwami begera iyo nyandiko, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuyisoma no kuyisobanurira umwami.
9 Ibyo bituma Umwami Belishazari arushaho gushya ubwoba, ahinduka ukundi n’ibikomangoma bye birakangarana.
10 Umugabekazi yumvise ijwi ry’umwami n’amajwi y’ibikomangoma, yinjira mu cyumba cy’ibirori abwira umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho! Ntuhangayike kandi ngo uhinduke ukundi!
11 Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n’umwuka w’imana zitagira inenge. Ku ngoma y’umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n’ubuhanga n’ubwenge nk’iby’imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w’abanyabugenge n’abapfumu, n’abahanga mu by’inyenyeri n’abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo
12 kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n’ubumenyi n’ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by’ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”
Daniyeli asobanura inyandiko
13 Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda?
14 Numvise ko ukoreshwa n’umwuka w’imana, kandi ko ufite ubushishozi n’ubuhanga n’ubwenge bidasanzwe.
15 None bamaze kunzanira abanyabwenge n’abapfumu kugira ngo basome iriya nyandiko bayinsobanurire, ariko ntibabishoboye.
16 Ahubwo bambwiye ko ari wowe ubasha gusobanura amayobera no gutanga ibisubizo by’ibyananiranye. None rero niba ushobora gusoma iyi nyandiko ukayinsobanurira, urambikwa imyambaro y’agaciro n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi uhabwe umwanya wa gatatu mu bwami bwanjye.”
17 Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Impano ushaka kumpa uzigumanire, n’ibihembo wangeneye ubihe abandi! Nyamara iriya nyandiko ndayigusomera nyigusobanurire.
18 Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n’ikuzo n’icyubahiro.
19 Kubera ibyo, abantu b’amoko yose n’ab’amahanga yose n’abavuga indimi izo ari zo zose, baramutinyaga bakagira ubwoba. Yaricaga agakiza, yagabiraga uwo ashatse, akanyaga uwo ashatse.
20 Ariko yaje kwishyira hejuru arinangira ahinduka umunyagasuzuguro, kubera ibyo avanwa ku ngoma yamburwa n’ikuzo.
21 Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk’ubw’inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk’amatungo, atondwaho n’ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw’abantu ikabuha uwo ishaka.
22 Nawe Belishazari wamusimbuye ku ngoma, ibyo byose warabimenye nyamara ntiwicishije bugufi.
23 Dore wasuzuguye Nyagasani nyir’ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n’ibikomangoma n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n’ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n’imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.
24 Ni cyo cyatumye yohereza ikiganza kikandika iriya nyandiko.
25 “Reka nyigusomere. MENE MENE TEKELI na PARESINI.
26 Dore igisobanuro cyayo: MENE risobanurwa ngo ‘Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma iyishyiraho iherezo’.
27 TEKELI risobanurwa ngo ‘wapimwe ku munzani bigaragara ko udashyitse’.
28 PARESINI risobanurwa ngo ‘ingoma yawe yiciyemo ibice, igabijwe Abamedi n’Abaperesi’ ”.
29 Nuko Belishazari ategeka ko bambika Daniyeli imyambaro y’agaciro n’umukufi w’izahabu mu ijosi, batangaza ko ahawe umwanya wa gatatu mu bwami.
30 Iryo joro Belishazari umwami wa Babiloniya aricwa.