Abanzi ba Daniyeli bashaka uko bamurega
1 Ingoma ye igabizwa Umumedi Dariyusi, wari umaze imyaka mirongo itandatu n’ibiri y’amavuko.
2 Dariyusi yiyemeza gushyiraho abategetsi ijana na makumyabiri, bamutegekera hirya no hino mu bwami bwe.
3 Ashyiraho n’abayobozi batatu barimo Daniyeli kugira ngo abo bategetsi bajye babagezaho imitegekere yabo, bityo he kugira ubangamira inyungu z’umwami.
4 Daniyeli yarushaga cyane abandi bayobozi n’abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw’ubwami bwe bwose.
5 Kubera ibyo abo bayobozi n’abategetsi, bashakishaga icyo bamurega cyerekeye umurimo yari yarashinzwe n’umwami, ariko bamuburagaho ikosa n’icyaha kuko yari inyangamugayo. Nta burangare cyangwa ubuhemu bamubonyeho.
6 Maze abo bagabo baravugana bati: “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y’Imana ye.”
7 Nuko abo bayobozi n’abategetsi basanga umwami bati: “Nyagasani Dariyusi, uragahoraho!
8 Abayobozi bawe n’abaminisitiri, n’abategetsi n’abajyanama n’abatware, twese twaremye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami no kuryubahiriza. Iryo tegeko ni iri: mu minsi mirongo itatu birabujijwe gusenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe nyagasani. Umuntu wese utazubahiriza iryo tegeko azajugunywa mu rwobo rw’intare.
9 None rero nyagasani, emeza iryo tegeko baryandike maze urishyireho umukono kugira ngo ridakuka, nk’uko bigenda ku mategeko y’Abamedi n’Abaperesi adakuka.”
10 Nuko Umwami Dariyusi ashyira umukono kuri iryo tegeko.
Daniyeli ajugunywa mu rwobo rw’intare
11 Daniyeli ngo yumve ko iryo tegeko ryatangajwe, arataha. Ajya mu cyumba cyo hejuru, amadirishya yacyo yari akinguye yerekeje i Yeruzalemu. Akomeza kuhapfukama no gusenga no gushimira Imana ye gatatu ku munsi, nk’uko yari asanzwe abikora.
12 Ba bagabo bajya kwa Daniyeli basanga asenga Imana ye ayitakambira.
13 Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw’intare?”
Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adakuka.”
14 Barongera babwira umwami bati: “Daniyeli, umwe mu Bayuda bazanywe ho iminyago, aragusuzugura wowe n’itegeko watangaje! Dore asenga Imana ye gatatu ku munsi.”
15 Umwami yumvise ayo magambo agira agahinda kenshi, atekereza uko yakiza Daniyeli. Bwarinze bwira agishakisha uko ari bumukize.
16 Ba bagabo bongera gusanga umwami bati: “Nyagasani, uzirikane ko ukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko cyangwa iteka ryatangajwe n’umwami rishobora gukuka.”
17 Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli bakamujugunya mu rwobo rw’intare. Umwami aramubwira ati: “Imana yawe usenga buri gihe igukize.”
18 Bazana ibuye barikingisha urwobo, umwami ashyiraho ikashe ye bwite n’iz’ibikomangoma bye kugira ngo hatagira uhindura ibitegetswe kuri Daniyeli.
19 Umwami ajya mu ngoro ye arara atariye, yirinda ibimushimisha kandi ntiyabasha gusinzira.
Imana ikiza Daniyeli intare
20 Bugicya kare mu gitondo umwami arabyuka, yihuta agana ku rwobo rw’intare.
21 Ageze hafi yarwo ahamagara Daniyeli n’umubabaro mwinshi ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare?”
22 Daniyeli asubiza umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho!
23 Imana yanjye yohereje umumarayika wayo, abumba iminwa y’intare ntizagira icyo zintwara. Imana yasanze ndi umwere, kandi nawe nyagasani nta cyo nagucumuyeho.”
24 Nuko umwami aranezerwa cyane, ategeka kuzamura Daniyeli bakamuvana mu rwobo. Ntibagira igikomere bamusangana kubera ko yari yiringiye Imana ye.
25 Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw’intare bo n’abagore babo n’abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya.
26 Nuko Umwami Dariyusi yandikira abantu b’amoko yose, n’ab’amahanga yose n’abavuga indimi izo ari zo zose batuye ku isi yose ati: “Nimugire ishya n’ihirwe!
27 Ntanze itegeko ngo mu bihugu byose by’ubwami bwanjye, mujye mwubaha kandi mutinye Imana ya Daniyeli.
Ni yo Mana nzima,
izahoraho iteka ryose.
Ubwami bwayo ntibuzahangūka,
ubutegetsi bwayo ntibuzavaho.
28 Ni yo irokora igakiza,
ni yo itanga ibimenyetso igakora ibitangaza,
ibikora mu ijuru no ku isi.
Ni yo yakuye Daniyeli mu nzara z’intare.”
29 Nuko Daniyeli akomeza kugubwa neza ku ngoma ya Dariyusi no ku ya Sirusiw’Umuperesi.