Dan 7

Daniyeli yerekwa ibikōko bine

1 Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe

2 uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari.

3 Nuko ibikōko bine biva muri iyo nyanja, buri gikōko cyari gifite ishusho yacyo cyihariye.

4 Icya mbere cyasaga n’intare, kandi gifite amababa nk’aya kagoma, ngiye kubona mbona bagikuyeho amababa, gihagarara ku maguru cyemye nk’umuntu kandi gihabwa ubwenge nk’ubw’umuntu.

5 Igikōko cya kabiri cyo cyasaga n’ikirūra, mbona cyegutse uruhande rumwe, kandi mu mikaka yacyo hatambitse imbavu eshatu, barakibwira bati: “Ngaho rya inyama nyinshi!”

6 Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n’ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk’ay’igisiga n’imitwe ine, kandi gihabwa ububasha.

7 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n’ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumin’imikaka minini y’icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

8 Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk’ay’umuntu n’akanwa kavugaga amagambo y’ubwirasi.

Daniyeli yerekwa Imana n’umwana w’umuntu

9 Nkomeza kureba

mbona batera intebe za cyami,

Uwabayeho ibihe byosearicara.

Imyambaro ye yarereranaga nk’inyange,

umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera,

intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro,

inziga zayo zagurumanaga nk’umuriro.

10 Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi,

abagaragu ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga,

uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye.

Urukiko rujyamo,

ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.

11 Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y’ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana.

12 Bya bikōko bindi byamburwa ububasha bwabyo, ariko byongererwa iminsi yo kubaho, kumara igihe byateganyirijwe.

13 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n’umwana w’umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.

14 Ahabwa ubutegetsi n’ikuzo n’ubwami kandi abantu b’amoko yose n’ab’amahanga yose n’abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw’iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.

Icyo ibikōko bine bishushanya

15 Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima.

16 Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho, musaba kunsobanurira ukuri kw’ibyo neretswe byose. Arabinsobanurira amenyesha icyo bivuga ati:

17 “Bya bikōko binini uko ari bine bishushanya ubwami bune buzashingwaku isi.

18 Ariko amaherezo intore z’Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.”

19 Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n’ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n’imikaka y’icyuma n’inzara z’umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.

20 Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n’ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi, kandi ryasaga n’irirusha ayandi ubuhangange.

21 Nkomeje kureba, mbona iryo hembe rirwanya intore z’Imana rigiye kuzitsinda.

22 Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma.

23 Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk’ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.

24 Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk’abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo.

25 Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n’amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z’Imana igihe cy’imyaka itatu n’igice.

26 Amaherezo urukiko rw’Imana ruzajyamo rumwambure ubutegetsi, maze butsembwe burundu.

27 Naho ubwami n’ubutegetsi n’icyubahiro cy’ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y’intore z’Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.”

28 Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byampagaritse umutima cyane bintera ubwoba, nyamara nakomeje kubizirikana.