Impfizi y’intama n’isekurume y’ihene
1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.
2 Nagiye kubona mbona ndi i Shushani mu gihugu cya Elamu, ku ruzi rwa Ulayi hafi y’ikigo ntamenwa cy’ibwami.
3 Nubuye amaso mbona impfizi y’intama ihagaze ku nkombe y’urwo ruzi. Yari ifite amahembe abiri maremare ariko iryameze nyuma risumba iryameze mbere.
4 Nuko mbona iyo mpfizi igenda irwanisha amahembe yayo yerekeje iburengerazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo. Nta tungo na rimwe ryashoboraga kuyihangara kandi nta n’uwabashaga kuritabara. Yakoraga icyo ishatse kandi ikagenda iba ikirangirire.
5 Nkibaza ibyo nari maze kubona, mbona isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba; iza yamagira ku isi yose idakoza amaguru hasi. Iyo sekurume yari ifite ihembe riteye amatsiko ryameze hagati y’amaso.
6 Iraza igeze hafi ya ya mpfizi y’intama ifite amahembe abiri nari nabonye ku nkombe y’uruzi, irayivudukana n’umujinya mwinshi.
7 Nuko mbona isekurume irakaye ishyikiriye ya mpfizi, irayisekura iyivuna amahembe abiri, impfizi ntiyashobora kuyihangara, maze isekurume iyikubita hasi irayiribata habura uwayitabara.
8 Isekurume y’ihene yagendaga iba ikirangirire cyane, ariko igifite ubuhangange bwayo bwose, ihembe ryayo rinini riravunika. Mu mwanya waryo hamera andi mahembe ane na yo ateye amatsiko kandi yerekeje impande zose.
9 Nuko kuri rimwe muri ayo mahembe hameraho irindi. Ryari rito ariko rikura bikabije ryerekeje mu majyepfo no mu burasirazuba no ku gihugu cyiza.
10 Rirakura rigera aho ingabo zo mu ijuru ziri, rihanantura zimwe muri zo hamwe n’inyenyeri zimwe ribiribatira hasi.
11 Rirakomera ryigira nk’Umugaba w’izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge!
12 Koko ryari ryarigaruriye izo ngabo rikoresheje ubugome bwaryo, ryari ryarakuyeho n’ibitambo bya buri munsi noneho risandaza abaramyaga by’ukuri. Ibyo ryashakaga gukora byose ryabigeragaho.
13 Ngiye kumva numva umumarayikaaravuze, undi aramubwira ati: “Dore nawe muri iryo bonekerwa, ibitambo bya buri munsi ntibigitambwa, ubugome bwabaye kirimbuzi, Ingoro y’Imana barayigaruriye, ingabo zayo na zo barazitsembye. Ese ibyo bizagumaho bigeze ryari?”
14 Wa mumarayika wa mbere arambwira ati: “Hagomba gushira iminsi ibihumbi bibiri magana atatu nta gitambo cya buri mugoroba na buri gitondo gitambwa. Nyuma Ingoro y’Imana izongera itahwe.”
Umumarayika asobanura ibonekerwa
15 Nkitegereza ibyo neretswe kandi nkigerageza kubisobanukirwa, mbona usa n’umuntu ahagaze imbere yanjye.
16 Numva ijwi ry’umuntu riturutse ku ruzi rwa Ulayi rimubwira riti: “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”
17 Nuko aranyegera maze ngira ubwoba nikubita hasi nubamye. Arambwira ati: “Wa muntu we, usobanukirwe ko ibyo weretswe byerekeye igihe cy’imperuka.”
18 Akomeza kumbwira nubamye nataye ubwenge, maze aramfata arampagurutsa.
19 Arambwira ati: “Reka nkumenyeshe ibizaheruka igihe cy’uburakari bw’Imana, kandi icyo gihe kizaba ari igihe cy’imperuka.
20 Impfizi y’intama wabonye ifite amahembe abiri ishushanya ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi.
21 Naho isekurume y’ihene ishushanya ubwami bw’Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y’amaso yayo rishushanya umwami wabo w’ingenzi.
22 Iryo hembe rimaze kuvunika andi ane yameze aho ryari riri, ni yo ashushanya ubwami bune buzahangwa n’Abagereki, ariko ntibuzakomera nk’ubw’ingenzi bwabubanjirije.
23 Mu iherezo ry’ubwo bwami, abantu bazaba bakabije ubugome, kandi hazima umwami w’umunyarugomo n’umubeshyi.
24 Ububasha bwe buziyongera ariko atari we biturutseho. Azayogoza ibintu ku buryo butangaje, n’ibyo azashaka gukora byose azabigeraho. Azarimbura abakomeye n’ubwoko bweguriwe Imana.
25 Kubera uburyarya bwe, ibinyoma bye bizamuhira, azigira igihangange. Azarimbura abantu birāye bibwira ko ari amahoro, ndetse azarwanya Umwami w’abami! Nyamara amaherezo azicwa bitavuye ku muntu.
26 Ni yo mpamvu ibitambo bya buri mugoroba na buri gitondo bitazatambwa. Icyakora ibyo weretswe ubigire ibanga kuko byerekeye ibihe bizaza kera.”
27 Jyewe Daniyeli, ibyo byose byanciye intege mara iminsi ndwaye. Hanyuma nkomeza umurimo nari narashinzwe n’umwami. Ariko sinashoboye gusobanukirwa iryo bonekerwa, ryakomeje kumpagarika umutima.