Isengesho rya Daniyeli
1 Mu mwaka Dariyusi mwene Ahashuwerusi w’Umumedi yigaruriyemo Babiloniya akaba umwami waho,
2 jyewe Daniyeli nisomeye mu Byanditswe, mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya. Nasobanukiwe ko Uhoraho yamuhishuriye ko Yeruzalemu yari kuzamara imyaka mirongo irindwi ishenywe.
3 Nuko nigomwa kurya, nambara imyambaro igaragaza akababaro, nisiga ivu, maze ntakambira Nyagasani Imana ndamwinginga.
4 Nsenga Uhoraho Imana yanjye, nemera ko twakoze ibyaha.
Naravuze nti: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe.
5 Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n’ibyemezo wafashe.
6 Watumye abagaragu bawe b’abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi.
7 Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n’isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b’i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye.
8 Koko Uhoraho, twebwe n’abami bacu n’abategetsi bacu na ba sogokuruza, dukozwe n’isoni kubera ko twagucumuyeho.
9 Ariko wowe Nyagasani Mana yacu, utugirira impuhwe ukatubabarira nubwo twakugomeye.
10 Uhoraho Mana yacu, ntitwakumviye kandi ntitwakurikije amabwiriza yawe wadutumyeho abagaragu bawe b’abahanuzi.
11 Abisiraheli bose iyo bava bakagera bishe Amategeko yawe banga kukumvira. None kubera ibyo waduhanishije umuvumo n’akaga byanditswe mu Mategeko ya Musa umugaragu wawe, koko rero twagucumuyeho.
12 Washohoje ibyo wari watuburiye twebwe n’abategetsi bacu, waduteje ibyago bikabije, dore bagiriye nabi Yeruzalemu ku buryo nta handi ku isi biraboneka.
13 Ibyo byago byatubayeho nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Ariko Uhoraho Mana yacu, ntitwigeze tukwambaza cyangwa ngo tureke ibyaha byacu, kandi ngo tuzirikane ukuri wahishuye.
14 Koko Uhoraho Mana yacu, nta cyari kukubuza kuduteza ibyo byago kuko uri intungane mu byo ukora byose. Naho twebwe ntabwo twakumviye.
15 “Nyagasani Mana yacu, ubwo wadukuraga mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bwawe bwinshi wabaye icyamamare kugeza n’ubu, ariko twebwe ubwoko bwawe twakoze ibyaha tugucumuraho.
16 Nyagasani, uri intungane rwose. None rero wigarure ureke kurakarira umurwa wawe Yeruzalemu, wa musozi witoranyirije. Erega kubera ibyaha byacu n’ibicumuro bya ba sogokuruza, Yeruzalemu n’ubwoko bwawe dusuzugurwa n’amahanga adukikije!
17 Mana yacu, umva amasengesho yanjye n’icyo ngusaba. Girira ko uri Nyagasani, usanishe Ingoro yawe yasenyutse.
18 Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n’ak’umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi.
19 Nyagasani, utwumve! Nyagasani, utubabarire! Nyagasani, utwiteho ugire icyo ukora udatindiganyije! Bikore kubera ko uri Imana yacu natwe tukaba ubwoko bwawe, no kubera umurwa wawe wakweguriwe.”
Ubuhanuzi bw’imyaka magana ane na mirongo cyenda
20 Nuko nkomeza gusenga no kwemera ibyaha jye n’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli twakoze, kandi nkomeza kwambaza Uhoraho Imana yanjye nsabira Yeruzalemu, umusozi yitoranyirije.
21 Mu gihe nasengaga, Gaburiyeli wa muntu nigeze kubona mu ibonekerwa araguruka aranyegera, hari mu masaha yo gutamba igitambo cya nimugoroba.
22 Aransobanurira ati: “Daniyeli we, nazanywe no kukungura ubwenge.
23 Kuva ugitangira gusenga, Imana yaragushubije. None nkuzaniye igisubizo cyayo kuko igutonesha. Nuko rero zirikana igisubizo cyayo, uzirikane n’ibyo wahishuriwe.
24 Nyuma y’imyaka magana ane na mirongo cyenda, ni bwo ibicumuro n’ibyaha n’ubugome bw’ubwoko bwawe n’umurwa w’Imana yawe bizatsembwa bigashiraho. Ni bwo kandi ubutungane buzaganza iteka ryose, amabonekerwa n’ubuhanuzi bigasohozwa, Icyumba kizira inenge cyane kikegurirwa Imana hakoreshejwe amavuta.
25 Umenye kandi usobanukirwe ibi: uhereye igihe icyemezo cyo gusana no kubaka Yeruzalemu cyatangarijwe kugeza igihe hazabaho umutegetsi washyizweho bamusīze amavuta, hazaba hashize imyaka mirongo ine n’icyenda, mu yindi myaka magana ane na mirongo itatu n’ine Yeruzalemuizubakwa bushya, imihanda n’inkuta zayo bizasanwa, ariko hazaba ari mu bihe bikomeye.
26 Nyuma y’iyo myaka magana ane na mirongo itatu n’ine, ni bwo uwashyizweho bamusīze amavuta azicwa agakurwaho. Umurwa n’Ingoro yawo bizarimburwa n’ingabo z’umutegetsi uzaza. Ariko uwo mutegetsi na we azatsembwaho nk’utwawe n’umwuzure, kandi kugeza ku iherezo byemejwe ko hazaba ari intambara kirimbuzi.
27 Mu gihe cy’imyaka irindwi uwo mutegetsi azategekesha igitugu abantu benshi. Nyuma y’imyaka itatu n’igice, azakuraho ibitambo n’amaturo batura Imana. Ku munara w’Ingoro yayo azahashyira igiterashozi kirimbuzi, kizahaba kugeza igihe uwagishyizeho azarimburwa nk’uko Imana yabitegetse.”