Ibigwi by’umwami Ahashuwerusi n’ibya Moridekayi
1 Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n’abatuye mu gihugu batanga imisoro.
2 Ibikorwa bye byose bikomeye, n’ububasha bwe n’ubutunzi bwe n’ikuzo ry’ubwami bwe, byose byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ibyabaye ku ngomaz’abami b’Abamedi n’Abaperesi, kugira ngo bitazibagirana.
3 Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi, yari umuntu ukomeye mu gihugu kandi wubahwa n’Abayahudi bene wabo. Yarakundwaga cyane kuko yaharaniraga amahoro yabo.