Esg 2

Esiteri aba umwamikazi

1 Nyuma y’ibyo umwami aracururuka, yibuka ibyo Vashiti yakoze n’iteka yaciriweho, ntiyongera kumwitaho.

2 Bamwe mu byegera by’umwami baravuga bati: “Nibashakire umwami abakobwa b’isugi kandi bafite uburanga.

3 None rero umwami natoranye abantu yizeye mu bihugu byose by’ubwami bwe, abashinge gushaka abakobwa b’isugi kandi bafite uburanga, babazane mu nzu y’abagore b’umwami mu mujyi wa Shushani. Babashyikirize Hegayi inkone y’ibwami ishinzwe abagore, maze babahe ibyangombwa byose byo kwirimbisha.

4 Bityo umukobwa uzanyura umwami azabe umwamikazi mu mwanya wa Vashiti.” Umwami ashima iyo nama maze arayemera.

5 I Shushani habaga Umuyahudi witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishiwo mu muryango wa Benyamini.

6 Moridekayi uwo yari umwe mu bajyanywe ho iminyagona Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, amukuye i Yeruzalemu.

7 Moridekayi ni we wasigaye arera Esiteri, umukobwa wa se wabo Abihayili. Yari yarapfushije ababyeyi be bombi maze Moridekayi aramurera kugira ngo azamurongore. Uwo mukobwa yari afite uburanga.

8 Nuko umwami atanga itegeko abakobwa benshi bajyanwa i Shushani, kandi Esiteri yari umwe muri bo, maze na we ashyirwa mu ngoro y’umwami babashyikiriza Hegayi wari umurinzi w’abagore b’umwami. Muri abo bakobwa bazanamo na Esiteri.

9 Hegayi akunda Esiteri ndetse aramutonesha. Hegayi amuha amavuta yo kwisīga n’ibyokurya byiza kugira ngo arusheho kuba mwiza. Amuha n’abaja barindwi batoranyijwe mu bo mu ngoro y’umwami, amufata neza hamwe n’abaja be mu nzu y’abagore bagenewe umwami.

10 Esiteri ntiyari yarigeze avuga ubwoko bwe cyangwa igihugu cye, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije.

11 Buri munsi Moridekayi yagendagendaga hafi y’inzu y’abagore b’umwami, kugira ngo amenye amakuru ya Esiteri n’uko amerewe.

12 Abo bakobwa bahabwaga igihe cy’amezi cumi n’abiri yo kwirimbisha: mu mezi atandatu abanza bisigaga amavuta meza, atandatu aheruka akaba ayo kwisiga amarashi n’andi mavuta ahumura neza.

13 Icyo gihe kirangiye buri mukobwa yahabwaga umuntu watoranyijwe kugira ngo amuherekeze, akamuvana mu nzu y’abagore akamujyana mu ngoro akamushyira umwami.

14 Buri mukobwa yagendaga nimugoroba akavayo mu gitondo, agashyirwa mu yindi nzu y’abagore b’umwami, akarindwa na Hegayi inkone yari ibishinzwe. Uwo mukobwa ntiyongeraga gusubira aho umwami ari keretse amuhamagaje.

15 Igihe kiragera Esiteri asanga umwami. Uwo Esiteri yari umukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi. Esiteri yari yarakurikije inama zose yagiriwe na Hegayi, kandi buri wese wamubonaga yaramutangariraga.

16 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa Adarimu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Ahashuwerusi, ni bwo Esiteri yajyanywe ibwami.

17 Nuko Esiteri anyura umwami kurusha abandi bakobwa bose bamubanjirije, maze aramutonesha. Umwami amwambika ikamba ku mutwe, amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

18 Hanyuma umwami akoreshereza Esiteri ibirori bikomeye by’iminsi irindwi, atumira ibyegera bye n’abatware bose, kandi asonera abantu bo mu gihugu cye cyose umusoro. Uwo munsi atanga n’impano nyinshi hakurikijwe ubuntu bw’umwami

Moridekayi atahura ubundi bugambanyi

19 Icyo gihe Moridekayi yari umukozi ukomeye w’ibwami,

20 kandi Esiteri yari ataravuga ubwoko bwe, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije. Esiteri yakomeje kumvira Moridekayi nk’igihe yari akimurera, kandi akomeza kubaha Imana no gukurikiza amabwiriza yayo, ntiyateshuka ku migenzereze y’Abayuhudi.

21 Icyo gihe hari inkone ebyiri zategekaga abarindaga ingoro, ari zo Bigitani na Tereshi, barakazwa n’uko Moridekayi yahawe umwanya ukomeye, ndetse bafata umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi.

22 Ariko Moridekayi atahura ubugambanyi bwabo, ahita abimenyesha Esiteri na we abigeza ku mwami.

23 Umwami amaze gukora iperereza bigaragara ko ari ukuri, hanyuma izo nkone ebyiri zimanikwa ku giti. Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amatekay’ibwami, kugira ngo bajye bibuka ibyo Moridekayi yakoze.