Esg 4

Moridekayi asaba Esiteri kugoboka Abayahudi

1 Moridekayi amenye icyo cyemezo ashishimura imyambaro ye, yambara imyambaro igaragaza akababaro kandi yisīga ivu. Azenguruka umujyi asakuza cyane ati: “Bagiye gutsemba ubwoko bw’inzirakarengane!”

2 Ageze ku irembo ry’ingoro y’umwami arahagarara, kuko atari kwemererwa kwinjira ibwami yambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi yisīze n’ivu.

3 Mu bihugu byose izo nzandiko zoherejwemo, Abayahudi baraborogaga kandi bakajya mu cyunamo, bambaraga imyambaro igaragaza akababaro bakaryama mu ivu.

4 Abaja b’umwamikazi Esiteri n’abagaragu be b’inkone bamubwira ibyabaye kuri Moridekayi, maze bimukura umutima. Nuko amwoherereza indi myambaro kugira ngo yiyambure igaragaza akababaro, ariko Moridekayi arabyanga.

5-6 Nuko Esiteri ahamagaza Hataki, umwe mu nkone z’ibwami wari umugaragu we, amutuma kuri Moridekayi ngo amusobanuze ibyamubayeho.

7 Moridekayi amusobanurira ibyabaye byose, n’uko Hamani yasezeranye gushyira ibikoroto ibihumbi icumi by’ifeza mu mutungo w’umwami, kugira ngo atsembe Abayahudi.

8 Aha Hataki kopi y’iteka ryatangajwe i Shushani ryo gutsemba Abayahudi, kugira ngo ayishyikirize Esiteri. Moridekayi amutegeka kubwira Esiteri ngo ajye gutakambira umwami asabire ubwoko bwe imbabazi. Atuma kandi kuri Esiteri ati: “Ibuka igihe wari umuntu woroheje nkikurera. Dore Minisitiri w’intebe Hamani yasabye umwami ngo badutsembe. Nuko rero utakambire Nyagasani kandi uduhakirwe ku mwami, udukize uru rupfu!”

9 Hataki aragaruka atekerereza Esiteri ibyo Moridekayi yamubwiye byose.

10 Esiteri ategeka Hataki kujya kubwira Moridekayi ati:

11 “Abatuye igihugu bose bazi ko umuntu wese, yaba umugabo cyangwa umugore winjira ibwami adatumijwe n’umwami agomba kwicwa, keretse uwo umwami atunze inkoni ye y’izahabu ni we uzarokoka. Naho jyewe hashize ukwezi kose ntaratumizwa n’umwami.”

12 Hataki ashyikiriza Moridekayi igisubizo cya Esiteri.

13 Nuko Moridekayi atuma Hataki ati: “Genda ubwire Esiteri uti: ‘Ntiwibwire ko kuba uri mu ngoro y’umwami, ari byo bizatuma urokoka mu Bayahudi bose bari muri iki gihugu.

14 Koko rero niwicecekera mu gihe nk’iki, Abayahudi bazatabarwa ku bundi buryo, ariko wowe n’umuryango wawe muzatsembwa. Nyamara ni nde wabimenya? Birashoboka ko wabaye umwamikazi kugira ngo uzagire akamaro mu gihe nk’iki.’ ”

15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi ati:

16 “Genda ukoranye Abayahudi bose bari i Shushani, maze mwigomwe kurya kandi munsabire. Mumare iminsi itatu n’amajoro atatu, nta cyo murya nta n’icyo munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Hanyuma y’ibyo nzasanga umwami nubwo nzaba nishe itegeko, niba ari ugupfa nzapfe.”

17 Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yamutegetse byose.