Umwami ahesha Moridekayi icyubahiro
1 Muri iryo joro Nyagasani ntiyatuma umwami agoheka. Umwami ategeka umunyamabanga we kumuzanira igitabo cy’amateka y’ibyabaye ku ngoma z’abami, kugira ngo akimusomere.
2 Amusomera ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi, wari wateguwe na za nkone ebyiri zarindaga ingoro y’umwami.
3 Umwami arabaza ati: “Mbese hari ishimwe cyangwa icyubahiro twahaye Moridekayi kubera icyo gikorwa?”
Abagaragu be baramusubiza bati: “Nta cyo wigeze umuha.”
4 Igihe umwami yari akibaririza ibyerekeye icyo gikorwa cyiza cya Moridekayi, Hamani aba yinjiye mu rugo ibwami, azanywe no gusaba umwami ngo atange Moridekayi amanikwe ku giti Hamani yari yashinze. Umwami arabaza ati: “Uwo ni nde uri mu rugo?”
5 Abagaragu barasubiza bati: “Ni Hamani.”
Umwami aravuga ati: “Nimumubwire yinjire.”
6 Nuko Hamani arinjira maze umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?”
Hamani aribaza ati: “Uwo muntu ni nde umwami yifuza guhesha icyubahiro? Nta wundi ni jye.”
7 Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu umwami yifuza guhesha icyubahiro,
8 abagaragu b’umwami nibamuzanire imyambaro myiza y’umweru nk’iy’umwami, n’ifarashi nk’iy’umwami agendaho,
9 maze utegeke umwe mu byegera byawe, yambike uwo mwambaro umuntu umwami yatonesheje, amwurize na ya farasi. Hanyuma amuzengurutse umujyi atangaza ati: ‘Uko uko umuntu wese umwami yifuza guhesha icyubahiro agenzerezwa!’ ”
10 Nuko umwami abwira Hamani ati: “Uvuze neza! Ugenzereze utyo Moridekayi, wa Muyahudi uba ibwami. Ntihagire ikintu na kimwe wirengagiza kumukorera mu byo wavuze.”
11 Hamani azana wa mwambaro awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi, amuzengurutsa umujyi atangaza ati: “Uku ni uko umwami agenzereza umuntu wese yifuza guhesha icyubahiro!”
12 Hanyuma Moridekayi asubira ibwami, naho Hamani ijya iwe yubitse umutwe, afite ikimwaro.
13 Agezeyo atekerereza incuti ze n’umugore we Zereshi, ibyamubayeho byose. Baramubwira bati: “Ubwo utangiye guta agaciro imbere ya Moridekayi w’Umuyahudi ntuzamushobora, azagutsinda nta kabuza kuko ari kumwe n’Imana.”
14 Igihe bari bakivugana na we, inkone z’ibwami ziba zirahageze, zijyana Hamani mu birori Esiteri yari yateguye.