Urupfu rwa Hamani
1 Umwami na Hamani bajya mu birori byateguwe n’umwamikazi Esiteri.
2 Ku ncuro ya kabiri bakiri mu birori, umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, n’ubwo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”
3 Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho, icyo ngusaba ni uko warengera ubuzima bwanjye n’ubwa bene wacu.
4 Koko rero jyewe na bene wacu n’abana bacu twaraguzwe, kugira ngo tugirwe inkoreragahato n’umutungo wacu usahurwe, none ubu twese tugiye kurimburwa. Kugeza ubu nari naricecekeye, nyamara biteye isoni kubona umwanzi wacu afite umwanya ukomeye ibwami!”
5 Umwami Ahashuwerusi abaza Esiteri ati: “Uwo muntu ni nde wahangaye kugira umugambi nk’uwo?”
6 Esiteri aramusubiza ati: “Uwo mugome Hamani ni we mwanzi wacu!”
Nuko Hamani ahinda umushyitsi imbere y’umwami n’umwamikazi.
7 Umwami asohoka mu birori ajya mu busitani. Hamani abonye ko ari mu kaga atangira kwinginga umwamikazi ngo arengere ubuzima bwe.
8 Umwami avuye mu busitani, asanga Hamani yikubise ku ifoteyiEsiteri yari yicayemo, akimutakambira. Umwami amubonye ariyamirira ati: “Mbese urashaka no gufata umugore wanjye ku ngufu mu ngoro yanjye?”
Hamani abyumvise acika intege, arumirwa yubika umutwe.
9 Nuko Bigitani, umwe mu nkone abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye umugambi w’abashakaga kukwica. Icyo giti gifite metero makumyabiri n’eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.
10 Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami ashira uburakari.