Esg 8

Iteka ry’umwami rishyigikira Abayahudi

1 Uwo munsi Umwami Ahashuwerusi agabira Esiteri umutungo wose wa Hamani, umwanzi w’Abayahudi. Esiteri amenyesha umwami ko afitanye isano na Moridekayi, maze umwami amutumiza iwe.

2 Umwami afata impeta ye ya cyami yari yambuye Hamani, ayambika Moridekayi. Esiteri na we agabira Moridekayi umutungo wose wa Hamani.

3 Esiteri yongera gusanga umwami amwikubita imbere, amusaba kuvuguruza umugambi mubi Hamani yari yarafashe wo gutsemba Abayahudi.

4 Nuko umwami atunga Esiteri inkoni ye y’izahabu, Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami

5 aramubwira ati: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, bohereze inzandiko zivuguruza iza Hamani zarimo umugambi wo gutsemba Abayahudi bose batuye mu gihugu cyawe.

6 Nakwihanganira nte kubona ibyago nk’ibyo bigwirira bene wacu? Gukomeza kubaho byamarira iki, niba bene wacu bose batsembwe?”

7 Umwami asubiza Esiteri ati: “Namanitse Hamani ku giti kuko yari afite umugambi wo gutsemba Abayahudi, kandi naguhaye umutungo we wose kugira ngo ngushimishe. Ikindi wifuza ni iki?

8 Mushobora kwandika ibyo mushaka byose mu izina ryanjye mugateraho kashe yanjye, kuko ibyanditswe byose mu izina ryanjye bidashobora kuvuguruzwa.”

9 Ku itariki ya makumyabiri n’eshatu z’ukwezi kwa mbere ari ko kwa Nisani,batumiza abanditsi b’umwami bandikira Abayahudi n’abategetsi b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikiwe buri gihugu hakurikijwe ururimi rwacyo.

10 Bazandikaga mu izina ry’umwami bagateraho kashe ye, zikajyanwa n’intumwa zihuta cyane.

11 Izo nzandiko zasobanuraga ko umwami yemereye Abayahudi bo mu mijyi yose y’ibihugu bye, gukurikiza umuco wabo bwite no kwirengera barwanya abanzi babo n’abababangamiraga.

12 Iri teka ryagombaga kubahirizwa umunsi umwe mu bihugu byose bya Ahashuwerusi, ari wo tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari.