Esg 9

Abayahudi bahōra abanzi babo

1 Ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari,ni bwo iteka ry’umwami ryasohojwe.

2 Uwo munsi abanzi b’Abayahudi bararimbutse. Nta muntu wahangaraga Abayahudi kubera kubatinya.

3 Abategetsi b’ibihugu n’abategetsi b’umwami, bubahaga Abayahudi kubera gutinya Moridekayi.

4-5 Iryo teka ry’umwami ryatumye Moridekayi aba ikirangirire mu bihugu byose byategekwaga n’umwami.

6 I Shushani mu murwa mukuru, Abayahudi bishe abantu magana atanu.

7-10 Bishe kandi abahungu icumi ba Hamani Bugayo mwene Hamedata umwanzi w’Abayahudi, na Farisanesitayini na Delifoni, na Fasiga na Faridata, na Bareya na Saribaka, na Marimasimu na Arufayo, na Arisayo na Zabutayo. Abayahudi kandi basahuye umutungo wose w’abanzi babo.

11 Uwo munsi nyine bamenyesha umwami umubare w’abantu biciwe i Shushani.

12 Nuko umwami abwira Esiteri ati: “I Shushani honyine Abayahudi bahatsinze abantu magana atanu. Ubwo se ahandi ho byagenze bite? Ngaho mbwira ikindi ushaka na cyo uragihabwa.”

13 Esiteri asubiza umwami ati: “Reka n’ejo Abayahudi b’i Shushani bazongere bakore nk’ibyo bemerewe gukora uyu munsi, kandi imirambo icumi y’abana ba Hamani imanikwe.”

14 Umwami yemerera Abayahudi kumanika imirambo icumi y’abana ba Hamani.

15 Ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari, Abayahudi b’i Shushani bongera gukorana, bicira abandi bantu magana atatu mu mujyi ariko ntibagira icyo basahura.

16 Kuri iyo tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari, Abayahudi bose bari batuye mu bindi gihugu bitegekwa n’umwami, na bo bari bishyize hamwe kugira ngo birwaneho. Bica abanzi babo ibihumbi cumi na bitanu, ariko ntibagira icyo basahura.

17 Bukeye bwaho ku itariki ya cumi n’enye ntibakomeza kwica, maze Abayahudi bawugira umunsi w’ikiruhuko n’ibirori.

18 Naho Abayahudi bo mu murwa w’i Shushani, itariki ya cumi n’eshanu ni yo bagize umunsi w’ikiruhuko n’ibirori, kuko bo bakomeje kwica no ku itariki ya cumi n’enye.

19 Ni yo impamvu ituma Abayahudi batataniye mu mijyi mito, bizihiza itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari bagahana amafunguro. Naho abatuye mu mijyi minini bo bizihizaga itariki ya cumi n’eshanu.

Ishyirwaho ry’iminsi mikuru ya Purimu

20 Ibyo byose Moridekayi abyandika mu gitabo, acyoherereza Abayahudi bose bo mu gihugu cya Ahashuwerusi, aba hafi n’aba kure.

21 Abasaba kuzajya bizihiza iyo minsi mikuru, ku itariki ya cumi n’enye n’iya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Adari.

22 Koko rero kuri ayo matariki ni bwo Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi kwa Adari ni bwo bavuye mu kaga bongera kunezerwa. Bityo uko kwezi kose kuzaba ukw’iminsi mikuru y’ibyishimo n’ibirori, no guha amafunguro incuti n’abakene.

23 Nuko Abayahudi biyemeza gukurikiza ibyo Moridekayi yabandikiye byose.

24 Moridekayi yari yabandikiye uko Hamani mwene Hamedata w’Umunyamasedoniya yari yarwanyije Abayahudi, n’uko yatanze iteka agakoresha n’ubufindo kugira ngo amenye umunsi azabatsembaho.

25 Yabandikiye uko Hamani yasabye umwami ngo bamanike Moridekayi, ariko ibyago byose Hamani yashakaga guteza Abayahudi byaramugarutse, aramanikwa we n’abana be.

26 Iyo minsi mikuru yiswe iyaPurimu, kuko mu rurimi rw’Abayahudi ariubufindo.

Kubera izo nzandiko za Moridekayi, n’ibyabababaje ndetse n’ibyababayeho byose,

27 Abayahudi bemeye gukurikiza inama ya Moridekayi, bayigira itegeko kuri bo ubwabo no ku babakomokaho ndetse no kuri buri wese wiyemeje kuyoboka Abayahudi. Iyo minsi yagombaga kwizihizwa ikababera urwibutso uko ibihe bihaye ibindi, muri buri mujyi na buri ntara na buri gihugu.

28 Abayahudi bagombaga kwibuka kandi bakizihiza iyo minsi yaPurimu, mu bihe byose bizakurikiraho ntibagire ubwo bayiteshukaho.

29-30 Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili akoresha ububasha bwe, afatanya n’Umuyahudi Moridekayi, bandika urundi rwandiko rwo kwemeza ishyirwaho ry’iminsi mikuru yaPurimu.

31 Umwamikazi Esiteri na Moridekayi, na bo ubwabo biyemeza kwizihiza uko bishobotse kose iyo minsi y’ibirori.

32 Esiteri ategeka ko iyo minsi izajya ihora yizihizwa, kandi iryo teka rikandikwa kugira ngo ritazibagirana.