Est 1

Ibirori by’Umwami Ahashuwerusi

1 Ngaya amateka y’ibyabaye ku ngoma y’Umwami Ahashuwerusi, wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ahereye mu Buhindi akageza i Kushi.

2 Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari aganje mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani.

3 Nuko mu mwaka wa gatatu Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, akoresha ibirori maze abitumiramo abaminisitiri be n’abatware be, abagaba b’ingabo z’Abaperesi n’iz’Abamedi, n’ibikomangoma n’abategetsi b’ibihugu bye bose.

4 Umwami yamaze amezi atandatu yerekana ubukungu butangaje n’ibindi bintu by’agaciro, bigaragaza ikuzo ry’ubwami bwe n’ubuhangange bwe.

5 Icyo gihe kirangiye umwami atumira mu birori by’iminsi irindwi, abakomeye n’aboroheje bose bo mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani. Ibyo birori byabereye mu busitani bw’ingoro y’umwami.

6 Aho hantu hari harimbishijwe imyenda y’umweru n’iy’isine, yari imanikishije imishumi y’umweru n’iy’umutuku wijimye, ifashe ku mpeta zikozwe mu ifeza, zishimangiye mu nkingi z’amabuye yitwa marumari. Amafoteyi anepaakozwe mu izahabu no mu ifeza yari ateguwe ahantu hashashe amabuye ya marumari y’amabara atukura n’ay’umweru, n’ay’umukara n’andi y’agaciro,

7 kandi banyweshaga ibikombe by’izahabu by’amoko anyuranye. Koko rero divayi yari nyinshi, umwami yari yabadabagije.

8 Umuntu wese yanywaga icyo ashaka, kuko umwami yari yarahaye abanyagikari be amabwiriza yo guhereza abatumirwa icyo bifuza cyose.

9 Umwamikazi Vashiti na we yari yateguriye abagore ibirori ikambere, mu ngoro y’Umwami Ahashuwerusi.

Umwamikazi Vashiti asendwa

10 Ku munsi wa karindwi umwami asābwa n’ibyishimo kubera divayi yari yanyoye, maze ahamagara ibyegera bye birindwi by’inkonebyari bishinzwe kumukorera, ari byo Mehumani na Bizeta, na Haribona na Bigeta, na Abageta na Zetari na Karekasi.

11 Nuko abategeka kumuzanira Umwamikazi Vashiti atamirije ikamba, kugira ngo aratire abaminisitiri be n’abandi batumirwa uburanga bw’uwo mwamikazi, kuko yari mwiza cyane.

12 Ibyo byegera bigeza ubutumwa bw’umwami kuri Vashiti, maze yanga kuza. Umwami ararakara cyane umujinya wenda kumwica.

13 Umwami yari asanzwe ageza ikibazo cyose kirebana n’amategeko n’ubutabera ku bajyanama, n’abahanga mu by’amategeko n’umuco w’igihugu.

14 Muri abo harimo uwitwa Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi, na Marisena na Memukani. Abo uko ari barindwi bari abaminisitiri b’u Buperesin’u Bumedi, bashinzwe imyanya ya mbere y’ingenzi mu bwami bwe kandi bari bafite uburenganzira bwo kubonana n’umwami.

15 Umwami arababwira ati: “Natumye ibyegera byanjye ku Mwamikazi Vashiti aransuzugura yanga kuza. None se dushingiye ku mategeko, twamugenza dute?”

16 Uwitwa Memukani afata ijambo, abwira umwami n’abaminisitiri be ati: “Nyagasani Mwami Ahashuwerusi, si wowe wenyine umwamikazi Vashiti yasuzuguye, ahubwo natwe abaminisitiri bawe, kimwe n’abandi bagabo bo mu bihugu byose utegeka yadusuzuguye.

17 Koko rero imyifatire y’umwamikazi izakwira mu bagore bose, ibatere gusuzugura abagabo babo. Bazajya bavuga bati: ‘Umwami Ahashuwerusi yategetse ko bazana umwamikazi ariko yanga kuza!’

18 None uhereye uyu munsi abagore b’abaminisitiri b’u Buperesi n’u Bumedi, nibumva iyo myifatire y’umwamikazi na bo bazajya basuzugura. Bityo ako gasuzuguro karakaze abo bagabo babo.

19 Bityo rero nyagasani, niba bikunogeye uce iteka ridakuka ryandikwe mu mategeko y’u Buperesi n’u Bumedi, rivuga ko Vashiti atazigera yongera guhinguka imbere y’umwami, ahubwo ko umwanya w’umwamikazi uhawe undi mugore umurusha ubupfura.

20 Iryo teka ugiye guca ritangazwe mu bihugu by’ubwami bwawe bugari, umugore wese yubahe umugabo we, yaba ukomeye cyangwa uworoheje.”

21 Iyo nama ya Memukani inyura umwami n’abaminisitiri be, maze umwami yiyemeza kuyikurikiza.

22 Nuko yohereza inzandiko mu bihugu byose by’ubwami bwe, zanditswe bakurikije imyandikire ya buri gihugu n’indimi z’abagituye. Izo nzandiko zemezaga ko umugabo wese ari umutware iwe, kandi ko ahubahiriza ururimi rwe kavukire.