Est 4

Moridekayi asaba Esiteri kugoboka Abayahudi

1 Moridekayi amenye ibyabaye ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro yisīga ivu. Arasohoka agendagenda mu mujyi rwagati aboroga cyane.

2 Ageze aho binjirira bajya ibwami arahagarara, kuko umuntu wabaga yambaye iyo myambaro atagiraga uburenganzira bwo kuhinjira.

3 Mu bihugu byose iryo teka ry’umwami ryageragamo rigatangazwa, Abayahudi bose bicwaga n’agahinda, bakigomwa kurya, bakarira bakaboroga. Benshi muri bo bambaraga imyambaro igaragaza akababaro bakaryama mu ivu.

4 Abaja ba Esiteri n’abagaragu be b’inkone bamugezaho ibyabaye kuri Moridekayi, maze bimukura umutima. Nuko Umwamikazi Esiteri yoherereza Moridekayi imyambaro ngo yiyambure igaragaza akababaro, ariko yanga kuyakira.

5 Esiteri ni ko guhamagaza Hataki, umwe mu bagaragu be b’inkone umwami yari yarashinze kumwitaho, amwohereza kubaza Moridekayi ibyamubayeho n’icyabimuteye.

6 Hataki arasohoka ajya kureba Moridekayi mu muhanda mukuru w’umujyi, unyura imbere y’ibwami.

7 Moridekayi amubwira ibyamubayeho byose, amubwira n’umubare w’ibikoroto by’ifeza Hamani yasezeranye kuzashyikiriza abashinzwe umutungo w’umwami, mu gihe Abayahudi bazaba batsembwe.

8 Amuha na kopi y’itegekoteka ryatangajwe i Shushani ryo kurimbura Abayahudi, kugira ngo ayishyikirize Esiteri. Hataki yagombaga gusobanurira Esiteri uko ibintu byifashe, no kumusaba gusanga umwami kugira ngo amwinginge, asabire ubwoko bwe imbabazi.

9 Hataki aragaruka ashyikiriza Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi.

10 Esiteri ategeka Hataki gushyīra Moridekayi igisubizo agira ati:

11 “Umuntu wese yaba umugabo cyangwa umugore, wiyinjije mu rugo ikambere umwami atamutumije, agomba gutangwa akicwa. Iryo ni itegeko kandi ntawe utabizi, uhereye ku bakozi b’umwami ukageza ku baturage bo mu bihugu by’ubwami bwe. Keretse igihe umwami amutunze inkoni ye y’izahabu, ni bwo yakomeza kubaho. Naho jyewe hashize ukwezi kose ntaratumirwa ngo mbonane n’umwami.”

12 Icyo gisubizo cya Esiteri bagishyikiriza Moridekayi,

13 na we amutumaho ati: “Ntiwibwire ko mu Bayahudi ari wowe wenyine uzarokoka ngo ni uko uri mu ngoro y’umwami.

14 Niba rero mu gihe nk’iki wiyemeje kwicecekera, Abayahudi bazatabarwa biturutse ahandi, ariko wowe n’umuryango wawe bazabatsemba. Nyamara se uzi iki? Ahari wabaye umwamikazi kugira ngo uzagire akamaro mu gihe nk’iki.”

15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi ati:

16 “Genda ukoranye Abayahudi bose bari i Shushani, maze mwigomwe kurya ari jye mubigirira. Mumare iminsi itatu n’amajoro atatu, nta cyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Nubwo ari ukurenga ku itegeko ry’umwami nzamusanga, nibiba ngombwa ko mpfa nzapfe.”

17 Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yamutegetse byose.