Esiteri asanga umwami ikambere
1 Esiteri amaze iyo minsi itatu yigomwa kurya, yambara imyambaro ya cyamikazi ajya mu rugo ikambere arahahagarara. Umwami yari yicaye ku ntebe ya cyami, ahitegeye aho binjirira.
2 Umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo ikambere, aramutonesha amutunga inkoni ye y’izahabu, maze Esiteri yigira hafi akora ku mutwe wayo.
3 Umwami aramubaza ati: “Bite Mwamikazi Esiteri? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n’iyo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”
4 Esiteri ati: “Nyagasani niba bikunogeye, uyu munsi uzane na Hamani mu gitaramo naguteguriye.”
5 Ako kanya umwami aravuga ati: “Nimujye kubwira Hamani yubahirize ubutumire bwa Esiteri.” Nuko umwami ajyana na Hamani mu gitaramo Esiteri yateguye.
6 Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n’iyo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”
7 Esiteri asubiza umwami ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:
8 nyagasani niba ngutonnyeho, kandi niba bikunogeye kumpa icyo nifuza n’icyo nsaba, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu kindi gitaramo nzabategurira. Ubwo ni bwo nzakumenyesha icyifuzo cyanjye.”
Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti
9 Uwo munsi Hamani asohoka mu ngoro y’umwami anezerewe, yasābwe n’ibyishimo. Ariko ageze ku irembo ry’ibwami, ubwe yibonera ko Moridekayi atahagurutse ngo amuhe icyubahiro. Nuko Hamani aramurakarira cyane,
10 icyakora ariyumanganya arataha. Nyuma atumiza incuti ze, ahamagara n’umugore we Zereshi.
11 Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe n’abana be benshi, abaratira uburyo umwami yamuzamuye akamusumbya abaminisitiri be n’abandi batware b’ibwami.
12 Hamani akomeza agira ati: “Uretse ibyo, uyu munsi ni jye jyenyine Umwamikazi Esiteri yatumiranye n’umwami mu gitaramo yaduteguriye, ndetse yongeye kuntumira ngo ejo nzagarukane n’umwami mu gitaramo.
13 Ariko ibyo byose nta cyo bimariye igihe cyose nkibona Umuyahudi Moridekayi, ukora aho binjirira bajya ibwami.”
14 Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamwungura inama bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n’eshanu, ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Nyuma uzajyana n’umwami mu gitaramo wishimye.” Iyo nama inyura Hamani maze bashinga igiti.