Est 6

Umwami ahesha Moridekayi icyubahiro

1 Muri iryo joro umwami ntiyabasha kugoheka, maze ahamagaza igitabo cy’amateka y’ibyo ku ngoma ye, barakimusomera.

2 Basanga ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wa Bigitani na Tereshi ibyegera by’umwami by’inkone, bishinzwe kurinda ingoro. Uwo mugambi wari uwo kwivugana Umwami Ahashuwerusi.

3 Umwami arababaza ati: “Mbese hari ishimwe n’icyubahiro Moridekayi yahawe kubera icyo gikorwa?”

Abo batoni b’umwami bashinzwe kumuba hafi baramusubiza bati: “Nta byo yigeze ahabwa.”

4 Umwami arongera arababaza ati: “Ni nde uri mu rugo?”

Ubwo Hamani ni we wari ugeze mu rugo ikambere, azanywe no gusaba umwami ko bamanika Moridekayi ku giti bari bashinze.

5 Abatoni b’umwami baramusubiza bati: “Ni Hamani.”

Umwami ati: “Nimumubwire yinjire.”

6 Hamani arinjira, umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?”

Nuko Hamani aribaza ati: “Mbese hari undi muntu umwami yakwifuza guhesha icyubahiro utari jye?”

7 Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu wifuza guhesha icyubahiro,

8 umwambike umwambaro wawe wa cyami, umuzanire ifarasi ugendaho bayitamirize ikamba rya cyami ku mutwe.

9 Umwe mu bikomangoma byawe bikomeye umushinge kuzana uwo mwambaro n’ifarasi. Uwo muntu umwami yifuza guha icyubahiro bamwambike uwo mwambaro, bamwurize iyo farasi bamutambagize umuhanda mukuru w’umujyi, maze bagende batangaza bati: ‘Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!’ ”

10 Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ihute ufate umwambaro n’ifarasi, maze ibyo uvuze ubigirire wa Muyahudi witwa Moridekayi, ukora aho binjirira baza ibwami. Ntugire ikintu na kimwe wirengagiza muri ibyo uvuze.”

11 Hamani ajya kuzana umwambaro n’ifarasi awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi amutambagiza umurwa anyuze mu muhanda mukuru, akagenda imbere ye atangaza ati: “Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!”

12 Nyuma y’ibyo Moridekayi asubira ku kazi ibwami, naho Hamani aboneza inzira ijya iwe yubitse umutwe afite ikimwaro.

13 Agezeyo atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho. Abajyanama be n’umugore we baramubwira bati: “Moridekayi uwo watangiye kugutesha agaciro, ubwo ari Umuyahudi ntukimushoboye, ahubwo uzarushaho guta agaciro imbere ye.”

Urupfu rwa Hamani

14 Bakivugana na we ibyegera by’umwami biba birahageze, bijyana Hamani huti huti ngo ajye mu gitaramo Esiteri yari yateguye.