1 Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu. Yabyeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya, abami b’u Buyuda.
Abisiraheli nta cyo bumva
2 Yemwe abo mu ijuru, nimutege amatwi.
Namwe abo ku isi, nimwumve.
Uhoraho aravuze ati: “Nareze abana ndabakuza,
nyamara bo barangomeye.
3 Inka imenya nyirayo,
indogobe na yo imenya uyigaburira.
Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya,
abantu banjye nta cyo bumva.”
Nta cyiza kirangwa mu Buyuda
4 Muragowe, mwa bwoko bw’abanyabyaha mwe,
muragowe bwoko bwasāzwe n’ibicumuro,
muragowe nyoko y’abagizi ba nabi,
muragowe bana b’abanyangeso mbi!
Muragowe kuko mwimūye Uhoraho,
mwasuzuguye Umuziranenge wa Isiraheli,
mwamuteye umugongo.
5 Mwanangiriye mu bwigomeke,
mbese muragira ngo abahane ate?
Umutwe wanyu wuzuye ibisebe,
umutima wose urarwaye.
6 Kuva ku ino kugera ku mutwe nta hazima mugifite.
Hose ni ibikomere n’inguma n’ibisebe byasamye,
nta muntu ubyoza cyangwa ngo abipfuke,
nta muntu ubyomoza amavuta.
7 Igihugu cyanyu ni ikidaturwa,
imijyi yanyu ni umuyonga.
Abanyamahanga bararya imyaka yanyu murebēra,
ibintu byose barabitsembye.
8 Yeruzalemu yonyine ni yo yacitse ku icumu,
imeze nk’akazu kubatse mu mizabibu,
imeze nk’akaruri kubatse mu murima w’inzuzi,
imeze nk’umujyi wagoswe n’abanzi.
9 Iyo Uhoraho Nyiringabo ataturokora,
tuba twararimbutse nk’umujyi wa Sodoma,
tuba twararimbutse nk’umujyi wa Gomora.
Ukuyoboka guteye Imana ishozi
10 Batware b’i Sodoma, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,
bantu b’i Gomora, nimutege amatwi Amategeko y’Imana yacu.
11 Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?
Ndambiwe ibitambo bikongorwa n’umuriro by’amasekurume y’intama,
ndambiwe n’urugimbu rw’inyana,
nzinutswe amaraso y’ibimasa n’ay’intama n’ay’ihene.
12 Mbese iyo muje kunshengerera, ni nde uba yabahamagaye?
Ni nde uba yabasabye kuza kundibatira urugo?
13 Nimurekere aho gukomeza kunzanira amaturo atagira umumaro,
imibavu munyosereza intera ishozi.
Sinkihanganira iminsi mikuru yo mu mboneko z’ukwezi n’amasabato,
sinkihanganira amateraniro yanyu yo gusenga.
14 Nanga iminsi mikuru yanyu y’imboneko z’ukwezi,
nanga n’ibindi birori byanyu,
iyo mihango imbereye umutwaro ndayirambiwe.
15 Iyo murambuye amaboko musenga mbima amaso,
amasengesho yanyu y’urudaca sinyumva,
sinyumva kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
16 Nimwiyuhagire mwisukure,
nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi,
nimureke gukora nabi.
17 Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera,
nimurenganure urengana,
nimurenganure impfubyi n’umupfakazi.
Abisiraheli nibareke kwigomeka
18 Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane.
Ibicumuro byanyu bitukura nk’indubaruba,
nyamara muzera nk’inyange.
Naho byaba bitukura cyane muzera de.
19 Nimunyumvira, igihugu cyanyu kizarumbuka muhāge.
20 Nyamara nimwinangira mugakomeza kwigomeka,
muzicishwa inkota.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Yeruzalemu izahumanurwa
21 Ni buryo ki umurwa wari indahemuka wahindutse indaya?
Umurwa warangwaga n’ubutabera n’ubutungane,
nyamara usigaye wuzuye abicanyi.
22 Ifeza yawe yahindutse umwanda,
divayi yawe nziza yahindutse amaganura.
23 Abatware bawe ni ibyigomeke n’ibyitso by’abajura,
bose bakunda impano bakararikira ruswa,
ntibarenganura impfubyi,
ntibita ku bapfakazi.
24 Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, nyir’ububasha wa Isiraheli avuze ati:
“Ngiye kwihimura abandwanya,
ngiye guhōra abanzi banjye.
25 Yeruzalemu we, hari icyo ngiye kugukoraho:
ngiye kuguhumanura nk’ushongesha ubutare,
nzagusukura nkumareho imyanda yawe yose.
26 Abacamanza bawe nzabaha umuco nk’uw’abo hambere,
abajyanama bawe nzabaha umuco nk’uw’aba kera.
Bityo uzitwa Umujyi w’ubutungane n’Umurwa udahemuka.
27 Siyoni izarokorwa n’uko abayituye babaye intabera,
abaturage bayo nibihana bazarokorwa n’ubutungane.
28 Nyamara ibyigomeke n’abanyabyaha bose bazarimbuka,
abimūye Uhoraho na bo bazarimbuka.
29 Koko muzakozwa isoni kubera ibiti mwagize imana zanyu,
muzakozwa isoni kubera imirima mwasengeragamo ibigirwamana.”
30 Muzamera nk’ibibabi by’ibiti birabije,
muzamera nk’imirima itagira amazi.
31 Umuntu w’umunyamaboko azahinduka ubusa,
ibikorwa bye bizayoyoka nk’ibishashi by’umuriro,
byombi bizakongokera rimwe habure ubizimya.