Ezayi 10

Abarakaza Uhoraho

1 Bazabona ishyano abashyiraho amategeko arenganya,

bazabona ishyano abashyiraho amateka akandamiza abandi.

2 Bazabona ishyano abahohotera abatishoboye,

bazabona ishyano abima abakene uburenganzira bwabo,

bazabona ishyano abarya imitsi abapfakazi n’imfubyi.

3 Muzabigenza mute umunsi Uhoraho azabahana?

Muzabigenza mute amakuba nabageraho aturutse kure?

Muzahungira kwa nde kugira ngo abatabare?

Ubukungu bwanyu muzabuhungishiriza he?

4 Muzaba mushigaje gusa kugirwa imfungwa,

muzaba mushigaje kwicwa mukavaho.

Nyamara uburakari bw’Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya.

Ashūru izabona ishyano

5 Uhoraho aravuga ati: “Abanyashūru bazabona ishyano

bazabona ishyano kuko bemeye kuba ibikoresho by’uburakari bwanjye,

ni bo batwaye inkoni y’umujinya wanjye.

6 Nabohereje guhana igihugu cyacumuye,

nabategetse guhana abantu bandakaje,

nabatumye kubasahura no kubatwara ho iminyago,

nabohereje kubaribatira mu mayira nk’uribata icyondo.

7 Nyamara Abanyashūru bo si ko babibona,

bo bifitiye undi mugambi,

umugambi wo kurimbura amahanga menshi.”

8 Umwami wa Ashūru aravuga ati:

“Mbese, abagaba b’ingabo zanjye bose si abami?

9 Mbese sinatsinze umujyi wa Kalino n’uwa Karikemishi?

Natsinze umujyi wa Hamati n’uwa Arupadi,

natsinze umujyi wa Samariya n’uwa Damasi.

10 Natsembye ibihugu byasengaga ibigirwamana,

ibigirwamana byarutaga ubwinshi iby’i Yeruzalemu n’i Samariya.

11 Ibyo nakoreye Samariya n’imana zayo,

ni byo nzakorera Yeruzalemu n’ibigirwamana byayo.

Erega nshoboye kubikora!”

12 Nyamara Nyagasani aravuga ati: “Nimara gusohoza ibikorwa byanjye byose ku musozi wa Siyoni n’i Yeruzalemu, nzahana umwami wa Ashūru urangwa n’ubwirasi akaba n’umunyagasuzuguro.”

13 Koko rero uwo mwami arirata ati:

“Ibyo nakoze mbikesha imbaraga zanjye,

ubwenge bwanjye butuma nsobanukirwa.

Imipaka y’ibihugu nayivanyeho,

umutungo wabyo narawusahuye,

nabaye intwari nkura abami ku ntebe zabo.

14 Nk’uko umuntu yārurira inyoni,

ni ko nafashe imitungo y’ibihugu,

nk’uko umuntu atoragura amagi inyoni yataye,

ni ko nigaruriye ibihugu byose.

Nta muntu n’umwe washoboye gukopfora,

nta n’uwigeze abumbura umunwa ngo atabaze.”

15 Mbese ishoka ishobora kwirata ku uyitemesha?

Ese urukero rushobora kwishongora ku urukeresha?

Ni nk’aho ikiboko cyakwigarura kigakubita ukibanguye,

ni nk’aho inkoni umuntu abanguye yamuhindukirana.

16 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azateza indwara abarwanyi,

ikuzo ryabo rizashiraho nk’iritwitswe n’umuriro.

17 Uhoraho umucyo wa Isiraheli, azahinduka umuriro,

Umuziranenge wa Isiraheli azaba ikirimi cy’umuriro,

azakongora amahwa n’imifatangwe mu kanya gato.

18 Amashyamba n’imirima itagira uko isa,

Uhoraho azabitsemba bibe akari aha kajya he,

bizamera nk’umuntu wazahajwe n’indwara.

19 Mu mashyamba ya Ashūru hazasigara ibiti mbarwa,

ibiti umwana muto azashobora kubara.

Abazaba basigaye muri Isiraheli

20 Icyo gihe itsinda ry’abasigaye muri Isiraheli, abakomoka kuri Yakobo bacitse ku icumu, ntibazongera kwishingikiriza ku babarwanyaga. Ahubwo bazishingikiriza by’ukuri ku Uhoraho, ari we Muziranenge wa Isiraheli.

21 Itsinda ry’abasigaye rizagaruka, koko abasigaye bo mu rubyaro rwa Yakobo, bazagarukira Imana Nyirububasha.

22 Isiraheli we, nubwo abaturage bawe ari benshi nk’umusenyi wo ku nyanja, abake bazasigara ni bo bazagarukira Uhoraho. Nyamara hazabaho kurimbuka hakurikijwe ubutabera.

23 Koko rero, Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azasohoza irimbuka ryemejwe ku isi yose.

Ashūru ntikabatere ubwoba

24 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Bwoko bwanjye butuye i Siyoni, ntimugatinye Abanyashūru babakubitisha inkoni, bakabakubita ibibōko nk’uko Abanyamisiri babagenje.

25 Koko mu minsi mike cyane, uburakari mbafitiye buzashira, umujinya wanjye nywerekeze ku Banyashūru.”

26 Uhoraho Nyiringabo azabangura ikibōko cye akubite Abanyashūru, nk’uko yakubise Abamidiyani ku rutare rwa Orebu. Inkoni ye azayibangura ayerekeje ku nyanja nk’uko yabikoreye Abanyamisiri.

27 Icyo gihe nzagukura mu buja bw’Abanyashūru,

nzabugukuramo nk’uko umuzigo uvanwa ku ntugu,

bityo uzabaho mu mudendezo.

Umwanzi yugarije Yeruzalemu

28 Abanzi bageze Ayibanyuze i Migironi,

i Mikimasi bahasize ibikoresho byabo.

29 Banyuze mu nzira y’impatanwa, bashinga ibirindiro i Geba,

abatuye i Rama barahinda umushyitsi,

ab’i Gibeya iwabo wa Sawuli bahunze.

30 Bantu b’i Galimu nimuboroge,

ab’i Layisha, nimutege amatwi,

aba Anatoti muragowe.

31 Abantu b’i Madimena barahunze,

ab’i Gebimu na bo barihishe.

32 Uyu munsi umwanzi ashinze ibirindiro i Nobu,

abanguye ukuboko akangaranya ab’i Siyoni,

akangaranyije ab’i Yeruzalemu.

33 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azabakonyagura nk’amashami y’ibiti,

abanyagasuzuguro n’abishyira hejuru azabacisha bugufi.

34 Uhoraho azabārarika nk’ibiti bitemwe n’intorezo,

azabamarira hasi nk’amasederi yo muri Libani.