Ezayi 13

Isenyuka rya Babiloni

1 Ubu ni ubutumwa bwahawe Ezayi mwene Amotsi bwagenewe Babiloni.

2 Uhoraho aravuze ati:

“Ku musozi w’ibiharabuge nimuhashinge ibendera,

nimurangurure ijwi muhamagare ingabo,

nimuzihamagare zinjire mu ngo z’abanyacyubahiro.

3 Nategetse abanyiyeguriye,

nahamagaye ingabo zanjye z’intwari,

nahamagaye abishimira ugutsinda kwanjye,

ni bo bazasohoza umugambi w’uburakari bwanjye.”

4 Nimwumve urusaku ku misozi,

ni urusaku rumeze nk’urw’abantu benshi,

nimwumve umworomo w’ibihugu,

ni umworomo umeze nk’uw’amahanga yishyize hamwe.

Uhoraho Nyiringabo arategura ingabo zigiye ku rugamba.

5 Zivuye iyo gihera mu bihugu bya kure,

Uhoraho yitwaje intwaro z’uburakari bwe,

aje gutsemba igihugu cyose.

6 Nimucure umuborogo kuko umunsi w’Uhoraho wegereje,

uzaza umeze nka kirimbuzi uturutse kuri Nyiringabo.

7 Ni yo mpamvu amaboko yose azatentebuka,

abantu bose bazacika intege.

8 Dore bazakangarana,

bazagira umubabaro n’uburibwe,

bazamera nk’umugore ufite ibise,

bazarebana bumirwe, bakorwe n’isoni.

9 Dore umunsi w’Uhoraho uraje,

ni umunsi uteye ubwoba wuzuye uburakari n’umujinya,

igihugu kizarimburwa, abanyabyaha bagituyemo bazatsembwa.

10 Inyenyeri zo ku ijuru ntizizamurika,

izuba rizazima rikirasa,

ukwezi na ko ntikuzongera kumurika.

11 Uhoraho aravuze ati:

“Nzahana isi kubera ubugizi bwa nabi buyirangwamo,

nzahana abagome kubera ibicumuro byabo,

nzatsemba abanyagasuzuguro bishyira hejuru,

nzacisha bugufi abirasi.

12 Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu inoze,

bazaba ingume kurusha izahabu ivuye muri Ofiri.”

13 Koko rero ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi,

uzaba ari umunsi w’uburakari bukaze bw’Uhoraho Nyiringabo.

14 Bazamera nk’isha ikurikiwe n’umuhigi,

bazaba nk’intama zitagira umushumba,

buri muntu azasubira iwabo,

buri wese azahungira mu gihugu cye.

15 Abo bazabona bose bazabicisha imyambi,

abo bazafata bose bazabicisha inkota.

16 Ibibondo byabo bizicirwa mu maso yabo,

amazu yabo azasahurwa,

abagore babo bazafatwa ku ngufu.

17 Uhoraho aravuga ati:

“Ngiye kubateza Abamedi,

abantu batitaye ku ifeza n’izahabu.

18 Bazicisha imyambi abasore b’i Babiloni,

ntibazababarira abana,

ntibazagirira impuhwe impinja.”

19 Babiloniya yari umutāko w’ibihugu,

yari ikuzo ry’Abanyababiloniya,

Imana izayisenya nka Sodoma na Gomora.

20 Koko ntizongera guturwa bibaho,

ntizongera guturwa uko ibihe biha ibindi.

Abagenzi b’Abarabu ntibazahashinga amahema yabo,

abashumba ntibazahabyagiza amatungo yabo.

21 Inyamaswa zizahagira amasenga yazo,

ibihunyira na za mbuni bizahatura,

ibikōko bizahidagadurira.

22 Impyisi zizahumira mu mazu ntamenwa,

nyiramuhari zizamokera mu mazu yabo meza.

Igihe cya Babiloni kirageze,

iminsi yayo irarangiye.