Abajyanywe ho iminyago batahuka
1 Uhoraho azagirira impuhwe urubyaro rwa Yakobo, azongera yihitiremo Abisiraheli. Azabagarura mu gihugu cyabo, abanyamahanga bazaza babagana bifatanye n’Abisiraheli.
2 Ibihugu byinshi by’amahanga bizishingira kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo. Abisiraheli nibagera mu gihugu Uhoraho yabahaye, abo banyamahanga bazababera inkoreragahato. Abari barakandamije Isiraheli na yo izabakandamiza, izategeka kandi abari barayigaruriye.
Urupfu rw’Umwami w’i Babiloni
3 Isiraheli, Uhoraho namara kugusubiza umutekano, nyuma y’imibabaro n’amakuba n’imirimo y’agahato wakoreshwaga,
4 uzaririmbire umwami w’i Babiloni iyi indirimbo imukwena:
Bishoboka bite se ko umunyagitugu yapfa?
Gukandamiza bigiye nk’ifuni iheze!
5 Uhoraho avunaguye inkoni z’abagome,
acagaguye ikiboko cy’abanyagitugu,
6 inkoni bakubitishaga abantu n’umujinya,
babakubitaga ubudahwema,
inkoni bategekeshaga amahanga n’uburakari,
bayategekeshaga nta mbabazi.
7 Bityo ibihugu byose bifite umutekano n’amahoro,
abantu bararirimbana umunezero.
8 Amasipure yishimiye urupfu rwawe,
amasederi yo muri Libani na yo aravuga ati:
“Ubwo apfuye nta wuzongera kudutema.”
9 Ab’ikuzimu na bo biteguye kwakira umwami w’i Babiloni,
bakanguye abapfuye bose bahoze ari ibikomerezwa ku isi,
bahagurukije abami bose b’amahanga ku ntebe zabo.
10 Bose bafashe ijambo bagira bati:
“Nawe ubaye umunyantegenke kimwe natwe!”
11 Icyubahiro n’amajwi y’inanga byawe byagiye ikuzimu,
bityo uzabora uhinduke inyo.
12 Mbese wahanantutse ute mu ijuru,
wowe nyenyeri irabagirana mu rukerera?
Wajugunywe ute ku isi, wowe wigeze gutsinda amahanga?
13 Waribwiraga uti:
“Nzazamuka ngere mu ijuru,
intebe yanjye nzayishyira hejuru y’inyenyeri ziri kure y’izindi,
nzaganza ku musozi w’ikoraniro, ahagana mu majyaruguru.
14 Nzazamuka ngere hejuru y’ibicu,
nzareshya n’Imana Isumbabyose.”
15 Nyamara dore wahananturiwe ikuzimu,
washyizwe mu rwobo hasi cyane.
16 Abakubona barakwitegereza cyane,
baguhanze amaso ubudahumbya bibaza bati:
“Mbese uyu ni wa muntu wahindishaga ab’isi umushyitsi,
wa wundi wateraga ubwoba ibihugu,
17 wa muntu wahinduye isi ubutayu,
wa wundi warimbuye imijyi,
wanze kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo?”
18 Koko rero, abami bose b’amahanga bahambanwa icyubahiro,
buri wese ashyingurwa mu mva ye.
19 Nyamara wowe wajugunywe hanze y’imva yawe,
wajugunywe nk’ishami riteye ishozi,
wageretsweho imirambo y’abicishijwe inkota,
wajugunywe mu mabuye y’ikuzimu,
wahindutse nk’intumbi yanyukanyutswe.
20 Ntuzahambwa nk’abandi bami,
koko rero washenye igihugu cyawe,
wishe kandi abantu bawe.
Urubyaro rwawe rw’abagome ntiruzibukwa ukundi.
21 Nimwitegure kwica abana babo mubaziza ubugome bwa ba sekuruza,
batazava aho begura umutwe bakigarurira isi,
bityo bakayubakaho imijyi.
Imana izarimbura Babiloni
22 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nzahagurukira Abanyababiloniya, ntsembe Babiloni n’ibiyirimo byose, abayikomokamo n’urubyaro rwabo.
23 Nzayihindura igishanga ibe icyanya cy’ibiyongoyongo, nzayikubura n’umweyo utsemba.” Ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Ubukandamizwe bwose buzashira
24 Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati:
“Ibyo nateganyije nzabisohoza,
ibyo nagambiriye ni byo bizabaho.
25 Nzajanjagurira Abanyashūru mu gihugu cyanjye,
nzabaribatira hejuru y’imisozi yanjye.
Nzakiza ubwoko bwanjye bakandamizaga,
nzabutura umutwaro babikorezaga.”
26 Uyu ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose,
ni igihano yahanishije amahanga yose.
27 None se niba Uhoraho Nyiringabo yabigambiriye,
ni nde wamuvuguruza?
Mbese niba yiyemeje guhana,
ni nde wamubuza?
Uhoraho aburira Abafilisiti
28 Ubu butumwa bwatanzwe mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo.
29 Bafilisiti mwese, ntimwishimire ko inkoni yabakubitaga yavunitse,
mu mwiyuburure w’inzoka hazavukamo impiri,
mu igi ryayo hazavamo ikiyoka cy’ubumara.
30 Abatindi nyakujya bazabona ibyokurya,
abakene bazagira umutekano,
nyamara urubyaro rwanyu nzarwicisha inzara,
nta n’umwe uzayirokoka.
31 Mwa mijyi ntamenwa mwe, nimurire muboroge,
Abafilisiti bacitse intege,
dore igitero giturutse mu majyaruguru,
nta n’umwe wabuze muri bo.
32 Bazasubiza iki intumwa z’Abafilisiti?
Bazazisubiza bati:
“Uhoraho ni we washinze Siyoni,
ni yo abakene bo mu bwoko bwe bafitemo ubuhungiro.”