Amakuba ya Mowabu
1 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Mowabu.
Ari na Kiri, ya mijyi yo muri Mowabu yaratsembwe,
yatsembwe mu ijoro rimwe.
2 Abaturage b’i Diboni bagiye mu ngoro yabo,
bagiye kuririra ahasengerwa,
ab’i Mowabu baraborogera i Nebo n’i Medeba,
bimoje umusatsi n’ubwanwa.
3 Mu mayira abantu bambaye imyambaro igaragaza akababaro,
baraborogera hejuru y’amazu no mu bibuga,
abantu bose bitura hasi barira.
4 Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka,
imiborogo yabo irumvikana kugera i Yahasi,
ingabo za Mowabu na zo zirataka,
zakutse umutima.
5 Ndaririra Mowabu,
dore abantu bayo bahungiye i Sowari n’i Egilati-Shelishiya,
barazamuka barira bagana i Luhiti,
mu nzira igana i Horonayimu bashavujwe n’ayo makuba.
6 Amazi y’i Nimurimu yarakamye,
ibyatsi byarumye ntakikihamera,
nta kimera kikiharangwa.
7 Umutungo bari basigaranye,
bawambukanye hakurya mu biti byo ku nkombe y’umugezi.
8 Imiborogo ni yose mu mpande zose z’igihugu cya Mowabu,
amaganya yabo arumvikana i Egilayimu n’i Bēri-Elimu.
9 Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso,
nyamara Uhoraho aravuze ati:
“Ab’i Diboni nzabongerera ibyago,
abacitse ku icumu b’i Mowabu bazaribwa n’intare.”