Muwabu yitabaza Yeruzalemu
1 Nimwoherereze umwami abana b’intama,
muzohereze zive i Sela zinyuze mu butayu,
zigere ku musozi wa Siyoni.
2 Abamowabukazi barabuyera ku byambu bya Arunoni,
bameze nk’inyoni zibuyera zirukanywe mu byari byazo.
3 Abamowabu baratakambira ab’i Yeruzalemu bati:
“Nimutugire inama mufate icyemezo,
nimuduhishe nk’uko ijoro ripfukirana amanywa,
nimuduhishe turi ibicibwa,
ntimutererane impunzi.
4 Nimureke impunzi z’Abamowabu zihungire iwanyu,
nimuzihungishe umurimbuzi.
Amaherezo igitugu n’urugomo bizarangira,
ubusahuzi na bwo buzashira mu gihugu.
5 Icyo gihe ukomoka kuri Dawidi azaba umwami,
azategekesha abantu urukundo n’umurava,
azashishikarira gukora ibitunganye,
azaca imanza zitabera.”
Ab’i Yeruzalemu bararirira Mowabu
6 Ab’i Yeruzalemu baravuga bati:
“Twumvise bavuga ubwirasi bukabije bw’Abamowabu,
twumvise bavuga ubwibone bwabo n’agasuzuguro kabo,
twumvise bavuga ukwishyira hejuru kwabo kutagira umumaro.”
7 None Abamowabu bose bararirira igihugu cyabo,
baraboroga bashavuye,
baribuka ibyokurya byiza bariraga i Kiri-Heresi.
8 Imirima y’i Heshiboni yarangiritse,
imizabibu y’i Sibuma yararabiranye,
ni yo yengwagamo divayi yasindishaga abategetsi b’ibihugu.
Iyo mizabibu yageraga i Yāzeri no ku butayu,
yari yaragabye amashami hakurya y’ikiyaga cy’Umunyu.
9 Ni yo mpamvu twifatanyije n’ab’i Yāzeri,
turaririra imizabibu y’i Sibuma,
turaririra ab’i Heshiboni n’ab’i Eleyale,
koko umusaruro wabo ntuzongera kubanezeza.
10 Imirima yanyu ntikibatera kunezerwa,
mu mizabibu yanyu ntihacyumvikana urwamo rw’ibyishimo.
Imivure yanyu ntikirangwamo divayi,
indirimbo z’ibyishimo zararangiye.
11 Ni yo mpamvu ncurangira Mowabu indirimbo y’amaganya,
ndaboroga kubera Kiri-Heresi.
12 Abamowabu bazajya ahasengerwa,
bazajya mu ngoro gutakambira imana zabo,
nyamara nta cyo bizabamarira.
13 Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. None Uhoraho aravuze ati:
14 “Mu myaka itatu itarengaho umunsi n’umwe, abanyacyubahiro b’i Mowabu na rubanda bazasigara ari mbarwa, n’abazacika ku icumu nta cyo bazimarira.”