Ezayi 2

Abantu bose bazagana Yeruzalemu

1 Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu.

2 Mu gihe kizaza, umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho uzakomera cyane,

uzamamara kuruta indi misozi yose,

abanyamahanga bose bazawugana.

3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:

“Nimucyo tuzamuke umusozi w’Uhoraho,

tujye mu Ngoro y’Imana ya Yakobo.

Izatumenyesha imigenzereze idushakaho,

natwe tuzayikurikiza.”

Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa,

i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry’Uhoraho ritangarizwa.

4 Uhoraho azakemura imanza hagati y’amahanga,

azakiranura impaka hagati y’amoko menshi.

Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka,

amacumu yabo bazayacuramo impabuzo.

Nta gihugu kizongera gutera ikindi,

nta bantu bazongera kwitoza intambara.

5 Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, nimuze tugende!

Nimuze tugende tumurikiwe n’Uhoraho.

Umunsi w’Uhoraho

6 Uhoraho, waretse ubwoko bwawe ari bo abakomoka kuri Yakobo.

Koko rero igihugu cyuzuyemo imihango y’ab’iburasirazuba,

abantu bawe bigāna imihango y’Abafilisiti,

bivanga n’abanyamahanga.

7 Igihugu cyabo cyuzuye izahabu n’ifeza,

bityo ubukungu bwabo ntibubarika,

igihugu cyabo cyuzuyemo amafarasi n’amagare y’intambara bitabarika.

8 Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana,

bityo bapfukamira ibigirwamana bakoze.

9 Ni yo mpamvu abantu bose bazakorwa n’isoni,

abantu bazacishwa bugufi,

Uhoraho, ntuzabababarire.

10 Nimwihishe mu masenga yo mu bitare,

nimwihishe mu myobo,

nimuhunge umujinya w’Uhoraho,

nimuhunge ububasha bwe n’ikuzo rye.

11 Umunyagasuzuguro wese azakozwa isoni,

abirasi bazacishwa bugufi,

uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine.

12 Uhoraho Nyiringabo yashyizeho umunsi,

yashyizeho umunsi wo gucira imanza abirasi n’abibone,

abishyira hejuru bazacishwa bugufi.

13 Azatsemba amasederi yose y’inganzamarumbu yo muri Libani,

azatsemba ibiti by’imishishi byo muri Bashani.

14 Azacisha bugufi imisozi miremire yose,

azacisha bugufi udusozi twose dutumburutse.

15 Azacisha bugufi iminara miremire yose,

azacisha bugufi n’inkuta zose z’ibigo ntamenwa.

16 Azazika amato yose ajya mu bihugu bya kure,

azazika amato yose y’agaciro.

17 Umunyagasuzuguro wese azakorwa n’isoni,

abirasi bazacishwa bugufi,

uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine.

18 Ibigirwamana byose bizashiraho.

19 Abantu bazihisha mu masenga yo mu bitare,

bazihisha mu myobo bahunga uburakari bw’Uhoraho,

bazahunga ububasha bwe n’ikuzo rye,

bazamwihisha ubwo azaba aje kurimbura isi.

20 Uwo munsi ibigirwamana by’izahabu n’ifeza bakoreye kuramya, bazabijugunyira imbeba n’uducurama.

21 Bazihisha mu masenga yo mu bitare bahunga uburakari bw’Uhoraho n’ububasha bwe n’ikuzo rye, ubwo azaba aje atera isi ubwoba.

22 Nimureke kwiringira umuntu,

umuntu buntu ugizwe n’umwuka wo mu mazuru.

Ese umuntu yakumarira iki?