Ezayi 20

Ezayi agenda yambaye ubusa

1 Hari mu mwaka umugaba mukuru w’ingabo yoherejwe na Sarugoni umwami wa Ashūru, atera Ashidodi arayigarurira.

2 Muri icyo gihe Uhoraho yari yarabwiye Ezayi mwene Amotsi ati: “Genda wiyambure imyambaro igaragaza akababaro, wiyambure n’inkweto zawe.” Ezayi yumvira Uhoraho, agenda yambaye ubusa nta n’inkweto.

3 Nuko Uhoraho aravuga ati: “Nk’uko umugaragu wanjye Ezayi amaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa nta n’inkweto, icyo kikaba ari ikimenyetso n’imiburo y’ibizaba kuri Misiri na Kushi,

4 ni na ko Umwami wa Ashūru azajyana Abanyamisiri n’Abanyakushi ho iminyago, abasore n’abasaza bambaye ubusa nta n’inkweto, n’amatako yabo yanamye maze Misiri ikorwe n’isoni.

5 Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazacika intege kandi bakorwe n’isoni.”

6 Icyo gihe abaturage baturanye n’ibyo bihugu bazavuga bati: “Dore ibyabaye ku bo twishingikirizagaho, tubahungiraho ngo badutabare kandi badukize umwami wa Ashūru. Ese noneho tuzagana he?”