Ezayi 22

Ubutumwa bwagenewe Yeruzalemu

1 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Umubande w’ibonekerwa.

Baturage b’i Yeruzalemu,

kuki mwese mwuriye hejuru y’amazu?

2 Ni kuki muvuza urwamo mwishimye,

ni kuki abantu bose mu mujyi banezerewe?

Mbese abanyu baguye ku rugamba ntibicishijwe inkota?

3 Abakuru banyu bose bahunze,

bafashwe batarafora imiheto yabo,

bose bafashwe nubwo bari bahungiye kure.

4 Ni yo mpamvu nababwiye nti:

“Nimundeke ndire mpogore,

ndirire abantu banjye barimbutse,

ntimwirushye ngo murampoza.

5 Koko rero Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yaduteje akaga,

yaduteje imidugararo no gutsindwa.

Mu Mubande w’ibonekerwa inkuta zasenyutse,

induru yabaye ndende igera mu misozi.

6 Ingabo z’Abanyelamu zitwaje imiheto n’imyambi,

ziragenda ku mafarasi no ku magare y’intambara,

abarwanyi b’i Kiri na bo bitwaje ingabo.

7 Mwa batuye i Yeruzalemu mwe,

ibibaya byanyu byiza byuzuye amagare n’amafarasi y’intambara,

dore yashinze ibirindiro ku marembo y’umujyi.

8 Koko rero u Buyuda nta gitabara bugifite,

uwo munsi mwarangamiye intwaro zo mu Ngoro y’Ishyamba.

9 Mwiboneye ibyuho byaciwe mu nkuta zizengurutse Umurwa wa Dawidi,

mwahunitse amazi mu kizenga cy’amajyepfo.

10 Mwabaruye amazu y’i Yeruzalemu,

mwashenye amwe muri yo ngo musane inkuta zayo.

11 Mwubatse ikizenga hagati y’inkuta zombi,

mwacyubakiye guhunika amazi ava mu kizenga cya kera.

Nyamara ntimwitaye ku Uwaremye byose,

ntimwitaye ku Uwabiteguye kuva kera kose.

12 Icyo gihe Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yarabahamagaye,

yabahamagariraga kurira no kuganya,

yabahamagariye kwimoza umusatsi no kwambura imyambaro igaragaza akababaro.

13 Nyamara dore ibyishimo byarabasagutse,

murakinja ibimasa mukica intama,

murarya inyama mukanywa divayi muvuga muti:

‘Nimureke twirire kandi twinywere,

nta kabuza ejo tuzapfa.’ ”

14 Uhoraho Nyiringabo yarabimpishuriye avuga ati:

“Ndarahiye, ntibazigera bababarirwa iki cyaha,

bazapfa batakibabariwe.”

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo avuze.

Imiburo yagenewe Shebuna

15 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yaravuze ati: “Jya kwa Shebuna, umutware w’ingoro y’umwami umubwire uti:

16 ‘Urakora iki aha?

Ni nde mufitanye isano?’

Koko rero wahicukuriye imva mu rutare ahirengeye,

ni nde waguhaye uburenganzira bwo kuyicukura?

17 Wa munyambaraga we, Uhoraho azakuvunagura,

azakuvunagura akujugunye kure.

18 Azakujugunya nk’ujugunya umupira,

azakohereza mu gihugu kigari,

uzapfira bugufi bw’amagare yawe y’intambara,

bityo uzakoza isoni inzu ya shobuja.”

19 Uhoraho aravuga ati:

“Nzagukura ku mwanya wawe nkwambure ubutegetsi.

20 Icyo gihe nzatuma umugaragu wanjye,

uwo ni we Eliyakimu mwene Hilikiya.

21 Nzamwambika umwambaro wawe w’ubutegetsi,

nzamukenyeza umukandara muhe ubutegetsi bwawe,

azaba umubyeyi w’ab’i Yeruzalemu no mu Buyuda.

22 Nzamuha urufunguzo rw’inzu ya Dawidi,

icyo azafunga nta wuzagifungura,

icyo azafungura nta wuzagifunga.

23 Nzamugira ukomeye,

azamera nk’inkingi ishimangiye cyane,

azaba isōko y’ikuzo ku muryango we wose.

24 Ikuzo ry’umuryango we rizaza kuri we,

abato n’abakuru ni we bazishingikirizaho,

bazaba nk’ibikoresho bishyizwe ku meza.”

25 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Icyo gihe ya nkingi izakuka yikubite hasi,

bityo iryo rizaba iherezo ry’ibyari biyimanitseho.”